Kayigire Josue uzwi nka Afrique yashyize ku mugaragaro album ye ya mbere yise “In2Stay”, irimo indirimbo 12 zigaragaza urugendo rwe mu muziki n’ubuzima bwe bwite. Muri zo, harimo iyitwa “Alhamdulillah”, ivuga ku munsi wamuteye kugera mu butabera.
Mu ndirimbo “Alhamdulillah”, Afrique asubiza amaso inyuma ku itariki ya 20 [ntavuga ukwezi], umunsi avuga ko utazibagirana mu buzima bwe. Uwo munsi ngo abashinzwe umutekano bamwinjiranye mu nzu, barasaka basangamo ibintu byamugejeje mu butabera.
Mu magambo y’indirimbo agira ati: “Cyari igitondo kidasa n’ibindi nari nzi. Tariki 20 nagombaga no kwishyura icumbi, mbyuka nshaka amasomo yo gutera uncumbikiye… Bari bamaze kumenya ko ninywera ibyatsi (urumogi), uwo munsi nari nibagiwe gufunga urugi…”
Uyu muhanzi avuga ko icyo gitondo cyahinduye byinshi mu buzima bwe. Nyuma yo gufatwa, ngo yumvaga ibintu bizagenda neza, ariko aza gutungurwa ubwo abashinzwe umutekano basakaga urugo bagasangamo ibimenyetso byamutaye mu byago.
Yagize ati: “Naratunguwe cyane. Ibintu bihindura isura, ariko nizeye Imana ko byabaye rimwe gusa kandi bitazongera.”
Afrique avuga ko iminsi ibiri ya mbere yamaze muri gereza yabaye nk’umwaka kuri we, ariko inshuti ze zari hafi ye zamukomezaga. Ati: “Byampaye isomo rikomeye. Nabonye ko ubuzima bushobora guhinduka umunsi umwe, ariko nanone Imana igaragariza imbabazi zayo.”
Ku ya 1 Gicurasi 2025, Afrique yavuze ko igihe yamaze mu kigo cyita ku bakoresha ibiyobyabwenge i Huye, yagifashe nk’ikiruhuko no kongera kwitekerezaho.
Album “In2Stay”: ubuzima, urukundo n’ukwizera
Album “In2Stay” igizwe n’indirimbo 12, harimo ize n’izo yakoranye n’abandi bahanzi zirimo: Sana, Sinjye afatanije na Dram T, Closer, Sorry, Jennifer yakoranye na Elijah Kitaka, Medication, Nabareka, Day afatanije na Magna Romeo, Wutware, Outside yakoranye na Bushali, All Over yakoranye na Mudra D’Viral, Brigade, Formula, n’iyitwa Alhamdulillah yamwibukije inzira y’umusaraba.

Mbere yo gusohora iyi album, Afrique yari yatangaje ko yayise “In2Stay” nk’ikimenyetso cy’abamwifurizaga kudatinda mu muziki. Yavuze ko yifuza kubereka ko agihari kandi agikora umuziki.
Yagize ati: “Nabitekereje ngendeye ku banteze iminsi. Bavugaga ko ntazatinda mu muziki, ariko imyaka irashize n’indi izashira nyikora umuziki. Iyi album ni ikimenyetso cy’uko ndi hano kandi ntazacika intege.”
Afrique yasobanuye ko impamvu iyi album yamaze imyaka ibiri itarasohoka ari ikibazo cya shene (channel) yashyiragaho umuziki we, aho uwari uyifite yangaga kuyimusubiza.
Afriqe ati: “Narifite shene mpuriyeho n’undi muntu nanyuzagaho imiziki yanjye ariko imwanditseho, hanyuma haza kuvuka ikibazo. Twagerageje kumvikana ariko birananirana, bituma album idasohokera ku gihe.”
Uyu muhanzi avuga ko indirimbo zigize “In2Stay” ziganjemo iz’urukundo, ariko kandi zikubiyemo n’ubutumwa bw’ubuzima busanzwe abantu benshi bashobora kwiyumvamo.
Ati: “Nabihurije muri album imwe ‘In2Stay (N2Stay)’. Risobanura ibintu bibiri bitandukanye: kuba mu rukundo uhamye, cyangwa se kuba mu buzima udacika intege. Ni ubutumwa bwo kubaho wiyizihiye, ntagucika intege.”
Afrique, yamenyekanye mu ndirimbo “Agatunda”, yavuze ko yahisemo gukorana n’abahanzi batandukanye bitewe n’uko yizera impano zabo n’uburyo ahuza n’imiririmbire yabo
Yunzemo ati: “Nahisemo abahanzi nkorana nabo nabanje kureba impano zabo n’uburyo dushobora guhuza mu njyana. Byatumye buri ndirimbo igira umwihariko wayo, kandi byashyize itafari mu rugendo rw’umuziki wanjye.”
Album “In2Stay” ya Afrique wayisanga kuri Spotify, Apple Music na Boomplay n’izindi mbuga zicururizwaho umuziki.







