• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Inkuru Nyamukuru

Africa CDC, cyasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukuraho ibyemezo yafatiye u Rwanda

Impinga Media by Impinga Media
November 19, 2024
Reading Time: 1 min read
A A
Africa CDC
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika, Africa CDC, cyasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukuraho ibyemezo yafatiye u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’ingendo kubera icyorezo cya Marburg cyari cyarugaragayemo.

Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko hari abaturage barwo banduye indwara iterwa na virusi ya Marburg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise isohora itangazo isaba abaturage bayo kutajya mu Rwanda mu gihe bitari ngombwa.

Ku wa 8 Ukwakira 2024, Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z’Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyahise gitangaza ko abagenzi baturutse mu Rwanda bazajya bapimwa kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Marburg bafite.

Abapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize. Izi ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

Mu itangazo iki gihugu cyashyize hanze cyagize kiti “Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazahindurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika.”

Ibi bivuze ko aba bagenzi bava mu Rwanda bururukira ku bibuga by’indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O’Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

Mu itangazo Africa CDC yashyize hanze ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, yavuze ko iki kigo cyagaragarije Amerika ko u Rwanda rwabashije guhashya iki cyorezo.

Mu ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, Dr. Jean Kaseya, yandikiye Minisitiri w’Ubuzima muri Amerika, Xavier Becerra n’Umuyobozi Mukuru wa US CDC, Dr. Mandy Cohen, yagaragaje ko hashize iminsi 18 mu Rwanda nta muntu wandura Marburg, ndetse ko n’abari bayanduye bakize, hagashyirwaho ingamba zikaze zo gukomeza gukurikirana iby’iki cyorezo.

Iyi nyandiko ya Africa CDC ikomeza ivuga ko “Igenzura riheruka ryakozwe na Africa CDC ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Buzima (OMS), ryagaragaje intambwe u Rwanda rwateye. Byemeje ko ibyago byo kwandura Marburg biri hasi, aho nta barwayi bagaragaye hanze y’u Rwanda cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

“iki cyemezo cyo mu bijyanye n’ingendo cyagize ingaruka zikomeye ku rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda n’ubucuruzi kandi byombi ari ingenzi ku bukungu bwarwo. Africa CDC yasabye Amerika kwigenzurira uko ibintu bihagaze ku bufatanye n’ibigo Mpuzamahanga biri mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo ivugurure icyemezo yafashe mu bijyanye n’ingendo.”

Dr. Kaseya yavuze ko gukuraho iki cyemezo “bizerekana kuzirikana ibyagezweho n’urwego rw’ubuzima mu Rwanda, ndetse bigafasha kongera kubyutsa ubukungu.”

Si ubwa mbere Dr. Kaseya yumvikanye anenga ibyemezo Amerika yafatiye u Rwanda kubera Marburg.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Ukwakira 2024, Dr. Kaseya yavuze ko mu gihe hagiye gufatwa ibyemezo nk’ibyo Amerika yafashe hakwiriye gushingirwa ku bimenyetso bya gihanga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko imibare ihari igaragaza ko icyorezo cya Marburg cyari kimaze iminsi cyaribasiye u Rwanda cyarangiye.

Kubera uburyo u Rwanda rwitwaye neza mu kurwanya Marburg, nta murwayi mushya ukigaragara

Share2Tweet1Send
Previous Post

Twinjirane mu cyumba cy’inama y’inteko rusange ya Rayon Sport yatorewemo Twagirayezu Thaddée

Next Post

Malariya yikubye inshuro ebyiri mu mwaka umwe, abarwayi bagera ku bihumbi 85

Impinga Media

Impinga Media

IZINDI NKURU WASOMA

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
2 hours ago

Iki gero cyo kubyara ku mugore w'umunyarwandakazi cyavuye ku bana 4.1 mu 2019 cyigera kuri 3.7 mu 2025 nk'uko biherutse...

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
3 hours ago

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari imiti igira ingaruka zikomeye ku mbaraga z'abagabo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, kandi iyo...

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

Rayon Sports yabuze inkingi ikomeye mu buvuzi: Urwibutso rwa Dr. Mugemana Charles wasigiye amateka akomeye umupira w’u Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 days ago

Dr Mugemana Charles niwe mu bakozi ba Rayon Sport bari bayirambyemo cyane agiye aba Rayon bakimukeneye Umuryango wa Rayon Sports...

Next Post
Malaria

Malariya yikubye inshuro ebyiri mu mwaka umwe, abarwayi bagera ku bihumbi 85

AMAVUBI

Amavubi yatsinze Nigeria ariko ntiyabona itike ya CAN2025 (Amafoto)

DAVISO

Davido azatanga arenga miliyoni 250frw yizihiza isabukuru y’imyaka 32

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.