Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ubutabera no kweza urwego rw’abayobozi b’amadini nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwafashe icyemezo cyo kwambura inshingano abashumba n’ababwirizabutumwa 35 bahamijwe icyaha cya jenoside.
Ibi byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2026, mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umushumba Mukuru w’iri torero, Pasiteri Ndayizeye Isaïe.
Iri tangazo risobanura ko iki cyemezo gishingiye ku myanzuro y’Inama Nkuru y’Abashumba ba ADEPR yateranye ku ya 22 Ukwakira 2025 no ku ya 11 Gashyantare 2026, aho hasuzumwe byimbitse ibijyanye n’abayobozi b’itorero bahamijwe n’inkiko z’u Rwanda icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abari kuri uru rutonde bambuwe inshingano za gishumba n’iz’umubwirizabutumwa bari barahawe ni Itorero rya ADEPR, hashingiwe ku byemezo by’inkiko zabahamije ibyaha bya Jenoside.
Iri tangazo rinagaragaza amakuru arambuye kuri buri wese uri kuri uru rutonde, arimo amazina ye yombi, inshingano yari afite mu gihe cya Jenoside, aho yakoreraga mu itorero, ndetse n’aho abarizwa ubu.
Mu bagaragajwe harimo Uwinkindi Jean wakatiwe igifungo cya burundu kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, wahoze ayobora Paruwase i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Harimo kandi Nsanzurwimo Joseph wahoze ari Umuvugizi wa ADEPR ku Kimihurura muri Kigali, ubu akaba abarizwa mu Bubiligi.
Abandi bari kuri uru rutonde bakoreraga mu bice bitandukanye birimo Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo, ndetse no mu bihugu byo hanze nk’u Bubiligi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Malawi.
Hari abamaze gukatirwa bakaba bafungiye mu magororero atandukanye arimo aya Huye, Mpanga, Muhanga na Nyanza, mu gihe hari n’abandi bakiri gushakishwa baherereye ahatazwi neza.
Urutonde rugaragaza kandi Seromba Mathie wakoreraga mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko aho abarizwa ubu hakaba hatazwi, ndetse na Ntakibuze Innocent watorotse igororero nyuma yo gukatirwa.
Iki cyemezo kije gikomeza inzira yo guharanira ko abayobozi b’amadini bagira ubunyangamugayo no kubahiriza amategeko, cyane cyane mu gihugu cyanyuze mu mateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwegera ukuri no gufata ibyemezo nk’ibi bigamije kwerekana ko nta mwanya ugihari ku bantu bahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside mu buyobozi bw’amadini, ndetse bikaba ari intambwe yo gukomeza kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku butabera n’ubwiyunge.













