• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Adekunle Gold, D’banj na Stonebwoy baririmbiye Davido mu bukwe

Peacemaker PUNDIT by Peacemaker PUNDIT
August 12, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Ubukwe bwa Davido na Chioma bukomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko bubereye I Miami muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ni ubukwe bwabaye ku wa 11 Kanama 2025 bwitabirwa n’abaherwe, abayobozi ba za Leta zo muri Nigeria n’abahanzi babanye neza na Davido.

Igihe ubukwe bwari burimbanyije, Abahanzi barimo D’banj bafashe indangururamajwi yegera abageni bityo abaririmbira’Fall In Love’. Nyuma yo kubona ko byashyushye abandi bahanzi byabanze mu nda nabo basanga Davido na Chioma imbere bafatanya kubyina no kuririmba. Ni Adekunle Gold na Stonebwoy baririmbye zimwe mu zo bagiye bakorana mu bihe bitandukanye.

Adekunle Gold yafatanyije na Davido iyitwa’High’ bahuriyemo mu myaka itatu ishize. Ni mu gihe Stonebwoy na Davido baririmbanye’Activate’ yo mu myaka ine ishize. Abandi bahanzi bitabiriye barimo, Shenseea wo muri Jamaica, Teni, Zlatan, umuhanzi wa Gospel ufite igihembo cya Grammy, Kirk Franklin. Ku rundi ruhande ariko bwari ubukwe bitabiriwe n’umukire wa mbere muri Afurika, Alhaji Aliko Dangote, guverineri wa Leta ya Osun akaba ari na nyirarume wa Davido, Ademola Adeleke, uwahoze ayobora sena ya Nigeria,nyakubahwa Bukola Saraki, guverineri wa Leta ya Abia, Alex Otti n’abandi.

Umubano wa Davido na Chioma umaze ikinyacumi babana nk’umugore n’umugabo.

Bwa mbere bahuye mu 2013,

Bahuye igihe Davido yari akirangiza muri kaminuza yitwa Babcock University, icyo gihe yari ataraba icyamamare nk’uko biri magingo aya. Bize muri kaminuza imwe, Davido aminuza mu bijyanye n’umuziki naho Chioma aminuza mu bijyanye n’ubukungu. Davido abona Chioma bwa mbere yari muri Prado ‘Davido’ yaramubonye aramwitegereza ariko Chioma ntabwo yamwitayeho.

Icyo gihe Davido yaramuhamagaye undi amuca amazi. Yarikomereje noneho nyuma igihe Chioma yazaga I Lagos yongeye guhura na Davido babona kuganira.

Mu 2018 Davido yajyanye na Chioma kumwerekana mu muryango

Muri Mutarama 2018 Davido yafashe indege ajyana na Chioma kumwerekana nk’umukunzi we mu birori byabereye muri Leta ya Osun. Bari bamaze imyaka myinshi bakundana ariko mu ibanga. Yamwandikiye indirimbo yitwa’Assurance’ ahita anabyereka isi yose ko bakundana.

 Kuva ubwo mu bitaramo byose yamujyanagamo akamwereka abafana ko bari mu Rukundo.

Nzeri ya 2019

Muri Nzeri ya 2019 Davido yasangije abafana be ku mbuga nkoranyambaga amafoto yagiye kwerekana Chioma mu muryango. Muri uwo mwaka kandi bari I London mu Bwongereza, Davido yatereye ivi Chioma wari ufite inda nkuru. Icyo gihe yamwambitse impeta ya miliyoni eshatu z’amanayira.

Mu Ukwakira 2019, Chioma yibarutse imfura yabo bamwita Ifeanyi. Hari ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019 ubwo Davido yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bibarutse David Adedeji Ifeanyi Adeleke Jnr.

Mu 2020 bagombaga gukora uruhererekane rw’ibirori ariko icyorezo cya Covid-19 kibakoma mu nkokora bahitamo kubyihorera.

Mu Ugushyingo 2022 Ifeanyi wari wujuje imyaka itatu yaguye mu bwogero arapfa. Bagerageje kumujyana kwa muganga mu bitaro byitwa Lekki ariko biranga biba iby’ubusa.

Muri Werurwe 2023 Davido yasezeranye na Chioma mu muhango utarahuruje abantu benshi. Muri Kamena 2023 hadutse abakobwa babiri bavuga mu itangazamakuru ko baryamanye na Davido mu gihe Chioma yari atwite impanga. Ibyo bihe byakomereye Davido, mu rugo havuka umwuka mubi ariko yahisemo guceceka yirinda kugira icyo abivugaho.

Ku wa 10 Ukwakira 2023 Davido na Chioma bibarutse impanga. Babyemeje ku wa 13 Ukwakira 2023 ko bibarukiye muri Amerika.

Ku wa 25 Kamena 2024 Davido na Chioma bakoze ubukwe bwabaye agatangaza ku mbuga nkoranyambaga. Byari ibirori by’umuco ariko nyuma yaje gutangaza ko azakora ubundi bukwe bwabereye muri Amerika muri Leta ya Florida ku wa 11 Kanama 2025.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yashyizeho komite yo gutoranya filime zizajya zihatanira’Oscars’

Next Post

Weasel Manizo yagiye kurwarira mu rugo

Peacemaker PUNDIT

Peacemaker PUNDIT

IZINDI NKURU WASOMA

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

rikaba rizitabirwa n'abahanga imideli bo mu bihugu nka South Africa, Kenya, Central Africa, Rwanda, USA na Senegal n’abamurika imideli babigize...

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB yabengutse umuziki wa Ruti Joel dore ko amufata nk'umuhanzi w'ibihe byose mu Rwanda. Umuyobozi...

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Kevin kade yasobanuye impamvu, yavuye muri Iwacu na muzika festival 2025, yari umwe mu batoranyijwe muri ibyo bitaramo byamaze iminsi...

Next Post
Weasel Manizo yagiye kurwarira mu rugo

Weasel Manizo yagiye kurwarira mu rugo

ibyavugiwe mu rubanza rw'abasirikare n'abasivile

Umwanzuro w’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare usaba urukiko ifunga ry’agateganyo abarimo Rugaju Reagan

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...