Ubukwe bwa Davido na Chioma bukomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko bubereye I Miami muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ni ubukwe bwabaye ku wa 11 Kanama 2025 bwitabirwa n’abaherwe, abayobozi ba za Leta zo muri Nigeria n’abahanzi babanye neza na Davido.
Igihe ubukwe bwari burimbanyije, Abahanzi barimo D’banj bafashe indangururamajwi yegera abageni bityo abaririmbira’Fall In Love’. Nyuma yo kubona ko byashyushye abandi bahanzi byabanze mu nda nabo basanga Davido na Chioma imbere bafatanya kubyina no kuririmba. Ni Adekunle Gold na Stonebwoy baririmbye zimwe mu zo bagiye bakorana mu bihe bitandukanye.

Adekunle Gold yafatanyije na Davido iyitwa’High’ bahuriyemo mu myaka itatu ishize. Ni mu gihe Stonebwoy na Davido baririmbanye’Activate’ yo mu myaka ine ishize. Abandi bahanzi bitabiriye barimo, Shenseea wo muri Jamaica, Teni, Zlatan, umuhanzi wa Gospel ufite igihembo cya Grammy, Kirk Franklin. Ku rundi ruhande ariko bwari ubukwe bitabiriwe n’umukire wa mbere muri Afurika, Alhaji Aliko Dangote, guverineri wa Leta ya Osun akaba ari na nyirarume wa Davido, Ademola Adeleke, uwahoze ayobora sena ya Nigeria,nyakubahwa Bukola Saraki, guverineri wa Leta ya Abia, Alex Otti n’abandi.
Umubano wa Davido na Chioma umaze ikinyacumi babana nk’umugore n’umugabo.
Bwa mbere bahuye mu 2013,
Bahuye igihe Davido yari akirangiza muri kaminuza yitwa Babcock University, icyo gihe yari ataraba icyamamare nk’uko biri magingo aya. Bize muri kaminuza imwe, Davido aminuza mu bijyanye n’umuziki naho Chioma aminuza mu bijyanye n’ubukungu. Davido abona Chioma bwa mbere yari muri Prado ‘Davido’ yaramubonye aramwitegereza ariko Chioma ntabwo yamwitayeho.
Icyo gihe Davido yaramuhamagaye undi amuca amazi. Yarikomereje noneho nyuma igihe Chioma yazaga I Lagos yongeye guhura na Davido babona kuganira.
Mu 2018 Davido yajyanye na Chioma kumwerekana mu muryango
Muri Mutarama 2018 Davido yafashe indege ajyana na Chioma kumwerekana nk’umukunzi we mu birori byabereye muri Leta ya Osun. Bari bamaze imyaka myinshi bakundana ariko mu ibanga. Yamwandikiye indirimbo yitwa’Assurance’ ahita anabyereka isi yose ko bakundana.
Kuva ubwo mu bitaramo byose yamujyanagamo akamwereka abafana ko bari mu Rukundo.
Nzeri ya 2019
Muri Nzeri ya 2019 Davido yasangije abafana be ku mbuga nkoranyambaga amafoto yagiye kwerekana Chioma mu muryango. Muri uwo mwaka kandi bari I London mu Bwongereza, Davido yatereye ivi Chioma wari ufite inda nkuru. Icyo gihe yamwambitse impeta ya miliyoni eshatu z’amanayira.
Mu Ukwakira 2019, Chioma yibarutse imfura yabo bamwita Ifeanyi. Hari ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019 ubwo Davido yasangizaga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko bibarutse David Adedeji Ifeanyi Adeleke Jnr.
Mu 2020 bagombaga gukora uruhererekane rw’ibirori ariko icyorezo cya Covid-19 kibakoma mu nkokora bahitamo kubyihorera.
Mu Ugushyingo 2022 Ifeanyi wari wujuje imyaka itatu yaguye mu bwogero arapfa. Bagerageje kumujyana kwa muganga mu bitaro byitwa Lekki ariko biranga biba iby’ubusa.
Muri Werurwe 2023 Davido yasezeranye na Chioma mu muhango utarahuruje abantu benshi. Muri Kamena 2023 hadutse abakobwa babiri bavuga mu itangazamakuru ko baryamanye na Davido mu gihe Chioma yari atwite impanga. Ibyo bihe byakomereye Davido, mu rugo havuka umwuka mubi ariko yahisemo guceceka yirinda kugira icyo abivugaho.
Ku wa 10 Ukwakira 2023 Davido na Chioma bibarutse impanga. Babyemeje ku wa 13 Ukwakira 2023 ko bibarukiye muri Amerika.
Ku wa 25 Kamena 2024 Davido na Chioma bakoze ubukwe bwabaye agatangaza ku mbuga nkoranyambaga. Byari ibirori by’umuco ariko nyuma yaje gutangaza ko azakora ubundi bukwe bwabereye muri Amerika muri Leta ya Florida ku wa 11 Kanama 2025.