Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abanyamategeko ba Sean “Diddy” Combs bashyikirije urukiko rwo mu gace ka Southern District ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impapuro zibarirwa muri 62, basaba ko icyemezo cyahamije Combs icyaha giteshwa agaciro. cyagwa byaba ngombwa, urubanza rugasubirwamo rushya.
Abo banyamategeko bashingiye ku itegeko rya Mann Act ari na ryo ryakoreshejwe mu kumuhamya ibyaha bibiri byo gushuka abakobwa bakiri bato agamije ubusambanyi — ibyaha yahamijwe ku wa 2 Nyakanga. Bagaragaje ko iri tegeko ryasobanuwe nabi, ndetse rikagorekwa bityo rikanyuranya n’ukuri.
Muri iyo nyandiko bagize bati: “Nta bimenyetso bifatika byagaragazaga ko Bwana Combs yatwaye umukobwa abigambiriye, cyagwa agamije gukora ubusambanyi, n’ubwo ubwo owo mukobwa yaba kwigurisha mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Banasobanuye ko itegeko rya Mann Act ritari rikwiye gukurikizwa kuri Combs, nk’uko babyanditse, “nta nyungu y’ubucuruzi yari abifitemo, ndetse nta n’inyungu yifuzaga kungukira ku kuba abo bakobwa barishyuwe ngo baryamane na we ubwe.”
Abo banyamategeko banavuze ko guhamya Combs ibyo byaha binyuranyije n’Ingingo ya Mbere y’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irirengera uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Basobanuye ko “kwishyura abantu kugira ngo bafatwe amashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina bifatwa nk’ibikorwa byemewe n’iyo ngingo.”
Bakomeje bagira bati: “Nibura, hakenewe urubanza rushya,” bagaragaza ko mu rubanza habayeho kwifashisha ibimenyetso bidafatika, kandi ko ibirego byose byari byubakiye gusa ku mategeko ya Mann Act.
Bashimangiye ko n’ibimenyetso byatanzwe ku birego by’ubucuruzi bw’abantu ( Human trafficking), no gushishikariza abantu gukora ibikorwa by’urugomo — ibirego Combs yaje kugirwaho umwere — byateye urukiko kugendera ku marangamutima aho kugendera ku mategeko, bityo urubanza ntirwakagombye gufatwa nk’uruhamya rukwiye.
Mu by’ukuri, akanama nkemurampaka kaje kwemeza ko Combs ari umwere ku byaha bibiri: icya ruswa y’igitsina (sex trafficking) n’icy’ihuriro ry’abagizi ba nabi (racketeering conspiracy).
Mu gihe urubanza rwamaze ibyumweru bitandatu, hatanzwe ubuhamya bwavugaga ko Combs yajyaga akodesha abasore bakora uburaya ngo baryamane n’abagore babiri — umwe ni Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we, undi wiyita “Jane.” Ibyo bikorwa byakorwaga abantu banywa ibiyobyabwenge, Combs na we akabareba, akanabifata amashusho.
Gusa, nta bimenyetso byagaragaje ko Combs ubwe yigeze abigiramo uruhare mu buryo bw’umubiri muri ibyo bikorwa bizwi ku izina rya freak-offs.
Izi baruwa zashyikirijwe urukiko nyuma y’indi nyandiko yari yanditswe ku munsi wari wabanje, aho abo banyamategeko basabaga ko Combs arekurwa by’agateganyo mu gihe ategereje guhabwa igihano, cyateganyijwe gutangazwa ku wa 3 Ukwakira. Basabye ko yishyura ihazahabu igana na miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika, kandi agatura mu rugo rwe i Miami mu gihe agitegereje igihano.
Mu ibaruwa yunganira iyi nyandiko, abo banyamategeko bagize bati: “Ibisa n’ibi si ubwa mbere bibaye, aho umugabo n’umugore babana bemeranya ko umugore aryamana n’abandi bagabo bakuru, mu rwego rwo gusangira abashakanye (swingers lifestyle).” Bakemeza ko “Sean Combs atagombye gufungwa azira ibyo bikorwa.”
Ku munsi Combs yahamijwe icyaha, umucamanza Arun Subramanian yanze ko arekurwa by’agateganyo mbere y’itangazwa ry’igihano, ashingiye ku ngingo yo mu mategeko ya Mann Act, ivuga ko umuntu uhamijwe icyo cyaha agomba gufungwa kugeza igihe igihano kizatangarizwa.