Ni inkuru itangaje kuyumva cyangwa se kuyibarira abantu bo mu bihugu bibyara nka kumwe bivugwa muri Bibiliya”Mubyare mwuzure isi mube nk’umucanga wo ku nyanja”
Siko bimeze mu Bugereki, igihugu kiri ku mugabane w’u Burayi. Mu gihe itangira ry’amashuri ririmbanyije hirya no hino ku isi, Leta y’ u Bugereke yatangaje ko yafunze amashuri 766 mu mwaka w’amashuri 2025/2026.
Ubuyobozi busobanura ko ababyeyi banze kubyara kandi nta n’abimukira bahari ngo babyare noneho haboneke abanyeshuri. Impuzandengo y’abana bavuka iri hasi cyane kurusha abaturage bapfa. Ni nacyo gihugu cy’i Burayi gifite ikibazo cy’ibura ry’abana bavuka.
Ku wa 7 Nzeri 2025 Euro Weekly News yanditse ko gufunga amashuri bizagira ingaruka ku bana baturuka kure kuko mu byaro no mu mijyi bazajya basabwa kugenda ibirometero 80 kugirango bajyere ahari ishuri yaba amashuri abanza, ay’incuke n’ayisumbuye.
Byagize ingaruka ku baba mu cyaro, mu birwa ndetse no mu murwa mukuru wa Athens. Kugirango ishuri rifungwe bisaba kuba rimaze imyaka itatu yikurikiranya ryakira abanyeshuri batageze kuri 15 buri mwaka.
Minisitiri w’uburezi yasobanuye ko amashuri 766 mu 14857 yafunzwe mu gihugu hose. Ni ijanisha rya 5 ku mashuri yo mu Bugereki yose. Amashuri abanza yafunzwe ni 324, ay’incuke ni 358.
Kuva mu 2018-2019 abanyeshuri bagiye bagabanuka bagera ku 150000. Imibare yerekana ko mu 2025/2026 abasaga miloyoni n’ibihumbi 21 bagabanutse mu mashuri.
Ubugereki bwagerageje kureshya abaturage bushyiraho amayero 2400 ki muryango wemera kubyara umwana umwe n’amayero 3400 ku bemera kubyara abana babiri. Icyakora abaturage bateye ishoti ayo mayero bitewe nuko ubuzima bwabo butifashe neza ku buryo babona ari make nta kintu yakemura.



Minisiteri y’uburezi mu Bugereki yatangaje ko yafunze amashuri nyuma y’uko abaturage banze kubyara noneho hakabura abana batangira amashuri.