Umuhanzi Master Parrot yatangaje impamvu atigeze amafaranga nk’uko byagenze kuri bamwe mu bahanzi bagenzi be barimo Bebe Cool, Bobi Wine na Jose Chameleone.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo “Kikompola” yavuze ko mu gihe cyabo, abahanzi benshi batahabwaga agaciro n’amafaranga ahagije mu bitaramo bakoraga icyo gihe.
Yasobanuye ko icyo gihe uruganda rw’umuzika rwakoraga mu buryo basaga no guheza bamwe mu gihe uwabaga afite izina rikomeye ari we wabaga ayoboye, aho umuhanzi wabaga yaramamaye cyane ari we wahabwaga agaciro n’amafaranga menshi, mu gihe abandi bahanzi bazaga kumufasha bahabwaga amafaranga make cyane.
Master Parrot yavuze ko iyo abategura ibitaramo babiteguraga, umuhanzi mukuru yashoboraga guhembwa hafi miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda (UGX 1,000,000), mu gihe abandi bahanzi babaga baje kumushyigikira bahabwaga amafaranga ari hagati ya UGX 20,000 na UGX 50,000, ndetse rimwe na rimwe ntibahemberwe.
Yongeyeho ko benshi mu bahanzi bari ku rwego rumwe na we muri icyo gihe batabashije kubona imitungo babikesha umuziki.
Yakomeje avuga ko bake mu bahanzi bafite ubuzima bwiza n’ubukungu muri iki gihe ari abagiye gutura mu mahanga cyangwa se abashakanye n’abafite amafaranga, aho kubona ubuzima bwiza babikesha umuziki.
Ibi yatangaje bayagagaje ibibazo abahanzi ba mbere bo muri Uganda bagiye bahura na zo, cyane cyane mbere y’uko uruganda rw’umuziki rutangiye ku noza imikorere irimo amasezerano asobanutse, ubufatanye n’ibigo bitandukanye ndetse n’amafaranga akomoka ku mbuga za internet zicuruza umuziki.










