Mu myaka icumi ishize, umuziki nyarwanda wateye intambwe igaragara. Amashusho y’indirimbo akorwa ku rwego rwo hejuru, imbuga nkoranyambaga zorohereje abahanzi kugera ku bafana, ndetse hari n’indirimbo zatangiye kugera ku masoko mpuzamahanga.
Ariko nubwo isura y’iterambere ry’umuziki nyarwanda igaragara, imibare yo ku rubuga rwa You Tube igaragaza ko isoko ry’umuziki nyarwanda rikiri rito ugereranyije n’ibihugu byinshi byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
You Tube yabaye igipimo gikomeye mu gupima uko igihangano cyakiriwe. Ni ho hagaragarira umubare w’abarebye indirimbo, abakurikira umuhanzi n’urwego ariho ku isoko. Mu bihugu bifite inganda z’umuziki zikomeye, indirimbo zirengeje Miliyoni 10 z’abayirebye ni ibintu bisanzwe, ariko mu Rwanda iyo mibare iracyafatwa nk’igikorwa gikomeye cyane.
Kugeza ubu, mu muziki w’Isi (secular), abahanzi batanu gusa ni bo bafite nibura indirimbo imwe cyangwa nyinshi zarengeje Miliyoni 10 kuri You Tube. Iyi mibare ntigaragaza ikibazo cy’impano nke, ahubwo igaragaza aho ingano y’isoko ry’umuziki nyarwanda rigeze.
Hari igihe abafana bafata amazina amwe nk’aho ari yo nkingi za mwamba z’umuziki nyarwanda, ariko imibare igaragaza indi shusho. Hari abahanzi b’igisekuru gishya bageze kuri Miliyoni 10, mu gihe hari n’ibyamamare bikomeye bifite indirimbo nke zageze kuri uwo mubare.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Isibo TV, Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti yavuze ko iyo urebye imibare ya You Tube, bigaragara ko showbiz yo mu Rwanda ikiri nto. Yagaragaje ko n’umubare w’abakurikira abahanzi ku miyoboro yabo ugereranyije n’uw’abahanzi bo mu karere ukiri hasi.
Nubwo bimeze bityo, hari ibimenyetso bishobora gutera icyizere. Meddy ni we muhanzi uza ku isonga mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi zarengeje Miliyoni 10, aho “Slowly” yarengeje Miliyoni 100, ikaba imwe mu ndirimbo zageze kure mu mateka y’umuziki nyarwanda. Kuba yarakoreye umuziki we muri diaspora byamufashije kubaka isoko rinini hanze y’u Rwanda.
Ku ruhande rw’igisekuru gishya, Chriss Eazy na Element Eleeeh na bo bamaze kugaragaza ko bishoboka kugera kuri iyo mibare mu gihe gito, bigaragaza impinduka mu buryo bwo gukora no kwamamaza umuziki.
Abahanzi bafite amazina akomeye nka Bruce Melodie na The Ben bakomeje kugira uruhare rukomeye mu bitaramo no mu kubaka izina ry’umuziki nyarwanda, nubwo imibare ya You Tube igaragaza ko ubwamamare bwo mu gihugu bushobora kutajyana buri gihe n’imibare yo ku rwego mpuzamahanga.
Uyu munsi, You Tube ntabwo ari urubuga rwo gushyiraho amashusho gusa. Yabaye igikoresho gikomeye cyo kwamamaza, gupima isoko no gukurura abafatanyabikorwa. Indirimbo ifite Miliyoni 10 cyangwa 20 z’abayirebye iba ifite agaciro mu bucuruzi, kuko igaragaza umubare w’abantu igera ho.
Iyi mibare ifasha kandi abahanzi kumenya uko isoko rihagaze, ibyo abafana bakunda n’aho bagomba kongera imbaraga, haba mu kwamamaza, mu guhitamo injyana cyangwa mu kwagura ibikorwa hanze y’igihugu.
Muri rusange, nubwo umuziki w’u Rwanda ugaragaza iterambere mu buryo ukorwa no mu rwego rwawo, imibare ya You Tube igaragaza ukuri kudashushanyije: isoko riracyari rito, ariko rifite amahirwe yo gukura mu gihe abahanzi bakomeje kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.







