Mu gihe abantu bari kwitegura kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika, abahanzi barimo Bruce Melodie, Yampano, Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas bashyize hanze indirimbo nshya nk’impano y’umunsi mukuru.
Mu bashyize hanze indirimbo nshya higajemo abakora izo kuramya no guhimbaza Imana cyane ko kwizihiza Pasika ari iyabemera ko Yesu Kristo ari umwana w’Imana waje ku Isi akemera ku bapfira.
Muri iyi weekend ya mbere ya Mata, izi ni zimwe mu ndirimbo nshya zasohotse.
Pallaso, Bruce Melody na Olakira wo muri Nigeria, yahuriye mu ndirimbo bise The One. n’indirimbo yagiye hanze ku wa 3 Mata 2026.
Kare mu Museke ya Ben & Chance, ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, kandi ikaba ijyanye no kwizihiza Pasika. Yagiye hanze ku wa 3 Mata 2026 mu gihe haburaga iminsi mike ngo bataramire muri BK Arena mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.
Indirimbo Msingi ya Papi Clever & Dorcas. Iri tsinda naryo ritegerejwe mu gitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena.
Yampano ufite akabyiniriro ka Waboi, yakoze mu nganzo asohora indirimbo zirenze imwe muri iki Cyumweru zirimo iyitwa Muceceke, Success na Kwerura.
Umuhanzi Jowest nawe siyatanzwe kuko na we yashize hanze indirimbo iri mu njyana ya Zouk, yise Promise. Aho aba aririmbira umukunzi amubwira ko ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe, ko bahorana iteka ryose bakishimira ubuzima.
Ni mu gihe nohanze y’urwanda abahanzi barimo Diamond Platnumz na Jux, Kanye West, Tay C, Akon na Simien, Zuchu n’abandi bashize hanze indirimbo bazo nshya.
Diamond Platnumz na Jux nabo bashyize hanze indirimbo bise Joy
Father ya Kanye West (Ye) na Travis Scott
Girlfriend ya Tay C
Sugar ya Akon na Simien






