Amagana n’amagana y’abafana bari Israel Mbonyi bari baramaze kugura amatike yo kwitabira igitaramo cye cyari kuzabera I Rubavu ku bunani bari kwibaza aho bazaregera ngo basubizwe ayabo nyuma y’uko batangarijwe ko icyo gitaramo kitakibaye.
Bamwe mu baganiriye na impinga.rw bavuga ko bababajwe cyane no gusubika igitaramo mu buryo budasobanutse kandi butunguranye. Bamwe bati niba barabonaga ko kitazakorwa kuki batatubwiye mbere yo kugura amatike amafaranga tukayakoresha ibindi.
Kamaliza Annet ni umwe mu baguze amatike y’iki gitaramo, aganira na Impinga yavuze ko abababajwe cyane n’iki gitaramo cyasubitswe yaramaze kwishyura. Ati iyo batubwira mbere ntitugure aya matike.

Kimwe na mugenzi we utashatse kwivuga amazina uturuka mu mujyi wa Kigali we avuga ko ahombye Kabiri kuko ngo yari yaramaze kwishyura icyumba cyo kuraramo nyuma y’igitaramo kuko Atari guhita ataha uwo. Ngo yasabye hotel kumusubiza amafaranga irabyanga.
Abateguye iki gitaramo baratangaza iki ?
Ku rundi ruhande abategura igitaramo Icyambu Live Concert cya Israel Mbonyi batangaje ko icyari buzabere kuri Stade Umuganda muri Rubavu gisubitswe. Cyari kuzaba Tariki 01, Mutarama, 2026 ku Bunani.

Itangazo byatangarijwemo rivuga ko indi tariki kizaberaho izatangazwa mu gihe kiri imbere.
Ni impinduka zatewe n’uko abantu benshi bifuje ko cyasubikwa kigategurwa neza kurushaho, kigashyirwa ku rwego rw’ibindi bitaramo ‘Icyambu’ bizabera hirya no hino.
Ikindi ni uko abari bishyuye amatike yo kuzacyitabira bazegerwa bakabazwa niba bifuza gusubizwa amafaranga yabo, cyangwa bagumana amatike bakazayinjiriraho mu gihe kizaba cyasubukuwe.







