Abafotozi barenga ijana bashinze ‘Image Rwanda’, bafunguye inzu ’Northern Creative Corner’ bazajya bamurikiramo ibikorwa byabo bikubiye mu mafoto, bakanahuguriramo urubyiruko rwifuza kwiga uyu mwuga.
Iyi nzu bafunguye mu karere ka Musanze bavuga ko izafasha ba mukerarugendo basura u Rwanda kumenya igihugu binyuze mu mafoto yafashwe n’abenegihugu, kuko aribo beza bo kubara amateka y’Igihugu.
Jean Luc Habimana uri mu bashinze Image Rwanda aganira na IGIHE, yagize ati “Abantu bashobora kwiga amateka n’ubwiza bw’igihugu cyacu binyuze mu mafoto yafashwe n’Abanyarwanda, ni byiza ko tugira aho abantu bashobora kuyabona aho guhora bayabarirwa n’abanyamahanga.”
Iyi nyubako bayishyizeho nyuma yo gufungura urubuga abafotozi bashobora kubikaho amafoto yabo, bityo buri wese wifuza kubona amafoto yafotorewe mu Rwanda n’abafotozi b’abanyarwanda akaba yagira aho ayarebera.
Habimana yongeyeho ko uretse kumurika amafoto aba bafotozi baba bafotoye, iyi nzu izajya ifasha n’urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’umwuga wo gufotora.
Ati “Uretse no kumurika amafoto tuba twafotoye, ni ikigo kizajya gifasha urubyiruko rwifuza kwinjira muri uyu mwuga kubona aho rwihugurira. Abasanzwe ari abafotozi bakabona aho bongerera ubumenyi ndetse banagaragariza ibikorwa byabo.”
Nyuma y’umujyi wa Musanze, Habimana yavuze ko bifuza ko buri Ntara bazaba bafiteyo inzu nk’iyi, mu rwego rwo guha amahirwe urubyiruko rwifuza kwiga gufotora ariko nabo ubwabo bakaboneraho aho kugaragariza ibikorwa byabo. Imbere muri iyi nyubako harimo amafoto yafashwe n’abafotozi bo mu Rwanda
Ni amafoto anyuranye agaragaza ubwiza bw’u Rwanda n’amateka y’Igihugu
Iyi nyubako iherereye mu Mujyi wa Musanze
Imbere muri iyi nzu hateguye mu buryo bunogeye ijisho
Ukinjira mu gipangu kirimo iyi nyubako, utangira kubona amafoto
Hateguwe aho umuntu ashobora kwicara akaruhuka
Abafotozi bashinze ‘Image Rwanda’ nibo bafunguye inzu ‘Northern Creative Corner’ bazajya bamurikiramo ibikorwa byabo bikubiye mu mafoto