Umuhanzi A Pass yatangaje impamvu yahise kwikorera studio ye bwite aho gukomeza kugenda yifashisha az’abandi mu gutunganya amajwi.
Mu gusobanura urugendo rwe mu muziki, A Pass yavuze ko icyemezo yafashe cyatewe n’ibibazo yahuye na byo mu ntangiriro z’umwuga we, aho yasabwaga kujya mu zindi studio kugira ngo babashe gutunganya amajwi y’indirimbo zabo.
Yagize ati: “nakunda gukora ntekereza uburyo jya kwifashisha izindi studio. Urabizi gukora indirimbo ugomba kujya muri studio. Nasabaga amafaranaga ababyeyi banjye ngo jye gukora umuziki cyane ko nari nkiri muto birumvikana nabaga mu rugo.”
Kubera ko yari asanzwe azi gukoresha mudasobwa, A Pass yatangiye kwiga uburyo amajwi yakorwa ndetse n’uko atunganyizwa muri studio. Amaze kwiga uburyo bwo gukora amajwi, yasanze kwikorera studio ye bwite byamuha ubwisanzure bwo gukora cyane.
Uyu muhanzi yashinze studio ye bwite yita “Game Over Where Tomorrow Was Yesterday“, izina avuga ko risobanura kuba imbere y’igihe cye.
Nk’uko A Pass abivuga, kugira studio ye bwite byamworohereje cyane uburyo bwo guhanga, ndetse bikanamworohereza gukora igihe cyose igitekerezo gishya kimujemo.
Yakomeje avuga ko gukomeza kujya mu zindi studio rimwe na rimwe bishobora kwangiza umwuka w’ubuhanzi muri we, cyane cyane iyo hari ibintu bishobora ku kubangamira cyagwa ibitekerezo bikabura igihe agiye kwandika indirimbo.
Ati: “Tekereza ko studio y’undi uba utayisanzuyemo, bityo rero ugenda uhura n’abantu bakubuza amahoro. Ugera aho ibitekerezo bigahinduka iby’ubuhanzi bigasa naho bishize muri wowe.”
Ariko ubu mfite studio yanje, byose byaroroshye. “Iyo uri muri studio yawe ibitekerezo birisukiranya cyane, bityo ugakora cyane.”








