Indirimbo ya A Pass yasohotse mu 2016, ari yo Gamululu yakorewe remix afatanyije n’umuhanzi ukunzwe ku rwego mpuzamahanga Konshens, yabaye intandaro yo kumumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga, kandi kuva icyo gihe umuziki we ntiwongeye gusubira inyuma.
Uyu muhanzi w’Umunya-Uganda avuga ko iyo mikoranire yabaye mu buryo budasanzwe, ndetse ko azahora ashimira Konshens ku ruhare rukomeye yagize mu guteza imbere umwuga we.
A Pass asobanura ko umushinga wo gukorana na Konshens watangiye nk’ikosa. Ati: “Hari ibintu biba utabizi. Ubwa mbere Konshens yakoreye igitaramo muri Uganda, nari umwe bahanzi babanje ku rubyiniro. Ndabibuka neza byari ku manywa y’ihangu, muri ayo masaha narindi ku rubyiniro hari abafana bake cyane, abatarenze nk’icumi gusa. Naririmbye nubwo byari bigoye.”
Ubwa kabiri Konshens yongeye gukorera igitaramo muri Uganda, mushiki wa A Pass yari mu bateguye igitaramo kandi ashinzwe abahanzi bari buririmbe muri icyo gitaramo. Igihe yari ari kumwe na Konshens, imwe muri telefone ze yarahamagawe isonnye, humvikana indirimbo ya A pass yari yarakoranye na Nessim yitwa Run Bou Ya. Konshens yumvise iyo ndirimbo ahita abaza uwo mushiki we ati: “Iyo ndirimbo ni iya nde?” Nawe yahise amasubiza ati: “Ni iya musaza wanjye, ni umuhanzi mwiza cyane.” A Pass avuga ko ari aho byose byatangiriye.

Iki gitaramo cyari kiyobowe na Konshens afatanyije na Busy Signal, ariko icyo gihe A Pass ni we wari umuhanzi uri buririmbe bwa nyuma, ari nawe wanyuma mu bahanzi ba Uganda wageze ku rubyiniro. Icyo gihe yari asanzwe afite indirimbo nziza zimaze kumenyekana. Yaririmbye mbere gato y’uko Konshens na Busy Signal bajya ku rubyiniro.
Nyuma y’uko Konshens arangije igitaramo cye, yagiye inyuma y’urubyiniro, maze mushiki wa A Pass arabahuza. Nibwo Konshens yabwiye A Pass ko akunda uburyo aririmbamo, abanaboneraho guhanahana nimeroza telefone na aderesi za email, Konshens yasabye A Pass kumwoherereza izindi ndirimbo.
Nyuma y’igihe A Pass yibutseko Konshens yamusabye kumwoherereza izindi ndirimbo yari ari gukora muri icyo gihe. Amwoherereza amajwi (instrumentals) n’indirimbo zitararangira neza za Mumpulira na Gamululu. Uko ni ko haje kuvamo remix ya Gamululu.
A Passa yagize ati: “Yakunze cyane iyo ndirimbo, ansab kuyimusobanurira neza. Hashize umunsi umwe gusa, yanyoherereje verisiyo ya remix yarangije kuyikora. Muri uwo mwanya sinabyumvisaga kuko sinari niteze ko twakorana. Byarafashije cyane mu mwuga wanjye. Mu byukuri nadashimira Konshens byimazeyo warakoze.”
Uyu muhanzi agaragaza ko iyo mikoranire yabaye imwe mu ntambwe ikomeye cyane yahinduye amateka y’umuziki we.







