Umuhanzi Alexander Bagonza wamamaye nka A pass, yasubije amagambo aherutse gutangazwa na Nalebo wamunenze avuga ko abafaba be batiyongera kandi ko undurimbo ze zidashobora gukundwa n’abantu benshi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Now Media UG, Jonathan Nalebo yagize ati: “A Pass yishyurwa amafaranga menshi, ariko n’ubwo yamarama umwaka adatumirwa mu bitaramo cyagwa ntabe ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba, ntaco biba bimubwiye.”
Yakomeje avuga ko umubare w’abamukurikira utajya wiyongera uko imyaka ishira, kandi ko ari integer nke kuri we nubwo afite indirimbo nyinshi.
A Pass yaje kwemera bimwe mu byo Nalebo yavuze. Mu kiganiro yakoreye kuri TikTok Live, uyu muhanzi yavuze ko azi neza urego ariho nk’umuhanzi, kandi ko abantu batifuza kumureba aririmba atari bo bagize abakunzi be.
Yagize ati: :ibyo abishingira ku ki? Njye sinyeneye abantu Babura ikizere igihe ntaririmbye mu gitaramo. Abo si abantu nitaho. Iyo umuntu atakubuze abatanakwifuza. Kandi ibyo nta kibazo kibirimo.”
Yakomeje avuga ko abo bantu Atari bo bagize abafana be, kandi ko ibyo ari byo Nalebo yashoboraga kuba yavuga. Yongeyeho ko hari abandi bahanzi bashobora guhuza na bene abo bafana kurusha uko we byamugendekera.
A pass yasabye n’abandi bahanzi n’abanyabugeni muri rusange kudaha agaciro ibitekerezo by’abantu, ahubwo ko bakwiye gushyira imbaraga ku ntego zabo, kuko muri iki gihe ntiwabuza abantu kuvuga, buri wese avuga ibyo ashaka.
Yasoje agira ati: “Ku bahanzi bose n’abanyabugeni, ntimukite ku byo abantu bavuga cyagwa ku gitutu cyabo. Buri wese abona ibintu ukwe kandi nti wamubuza kuvuga, ariko ntimukagishe inama nyinshi ku bantu batandukanye niba hari icyo mushaka kugeraho.”







