Umuraperi 50 Cent yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo Netflix isohora filime mbarankuru nshya bakoranye ikubiyemo ubuzima n’ibihe bikomeye by’icyamamare Sean “Diddy” Combs, aho harimo n’amashusho atari yarigeze ajya hanze yafashwe mu minsi itandatu mbere y’uko afatwa agafungwa ku wa 16 Nzeri 2024.
Icyamamare mu jyana ya Hip Hop 50 Centa, yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri nEtflix ishyira hanze filime mbarankuru yakoze ikubiyemo ubuzima n’ibihe bigoye by’icyamamre Sena ‘Diddy’, aho bivugwa ko iyi filime irimo amashusho atari geze ajya hanze, yafashwe mbere y’iminsi itandatu y’uko atabwa muri yombi.
50 Cent yahuye n’umuyobozi w’iyiflime, Alexbdria Stepleton, mu rwego rwo kuganira ku bijyanye n’iyi filime, aho baganiriye na Robin Roberts wa ‘Goog Morning Amerika [GMA]’, kuri uyu wa 1Ukuboza 2025, muri iki kiganiro bagariutse ku by’ingezi byagaragajwe muri iyi filime bise ‘Sean Combs: The Reckoning’.
Robin yababajije niba baratunguwe no kuba Diddy yarafashe amashusho mbere y’ibihe gito ngo atabwe muri yombi byakozwe n’inzego za Leta muri New York, kuko ayo bifashishije amwe bayakuye muri hoteli yari acumbitsemo.
50 Cent yavuze ko byamutangaje cyane, mu gihe Stapleton we yavuze ko byagaragaje ko Diddy yari umuhanga mu kwiyamamaza no kwiyerekana mu itangazamakuru.
Mu mashusho ‘GMA’ yagaragaje ko hari aho Diddy yagiye agirana ibiganiro n’abanyamategeko be ku muyoboro wa telefoni mu rwego rwo kuganira ku birego yaregwagamo, ababwira ko agiye guhagarika ibiganiro no gukora indirimbo kugira ngo bashake ibisubizo “cyane ko turimo gutsindwa.”
Uyu mugabo wazunguzaga amaguru bigaragara ko afite ubwoba, yagize ati “Tugomba gushaka umuntu uzakorana natwe, Turi gutsindwa.”
Iyi filime igizwe n’ibice bine, ikaba inagaragaramo babiri mu bari bagize akanama k’abacamanza b’urubanza rwa Diddy, bavuga bwa mbere mu ruhame ku cyatumye bafata umwanzuro wo kumuhamya icyaha, ndetse n’ibitekerezo byabo ku mubano w’igihe kirekire we na Cassie, bahoze bakundana wari uri no mu bashinjaga.
Diddy nk’uko byatangajwe n’inzego za Leta mbere, yari akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icuruzwa ry’abantu n’icyaha cyo kurenga ku itegeko rya Mann Act ribuza gutwara ku bushake indaya hagati ya Leta n’indi.







