rikaba rizitabirwa n’abahanga imideli bo mu bihugu nka South Africa, Kenya, Central Africa, Rwanda, USA na Senegal n’abamurika imideli babigize umwuga.
Tariki ya 04 Ukwakira 2025 muri Institut Français (Francophone Cultural Centre of Rwanda) hazabera Kigali Fashion Festival 2025 kuri iyi nshuro rikazaba rifite intero igira iti “Ubuhanzi mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.”
Iyi ntero ikaba iri mu mujyo w’intego y’iri serukiramuco wo kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo byugarije isi binyuze mu mideli ikaba ijwi rivuga riranguruye rivugira abafite ibibazo bibakomereye.
Iri serukiramuco rikaba rigamije kwerekana ko imideli atari gusa umwanya wo kwerekana ubwiza n’imyambarire, abahanga imideli baturutse mu bihugu bitandukanye bakaba bazarusho gushimangira ibi binyuze mu bihangano bazamurika.
Rwanda Fashion Models Union yateguye iki gikorwa bagize bati “Buri mwambaro wose uzamurikwa uzaba ufite ubutumwa utanga hagamijwe kurushaho kubiba umuco w’ubumuntu muri rubanda.”
Uretse kumurika imideli kandi hateganijwe gutangwa ubuhamya ku bagizweho ingaruka n’icuruzwa ry’abantu cyangwa ababashije kwigobotora iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyeze.
Hari kandi n’imikino itandukanye iteguye mu buryo bwa gihanzi izerekanwa byose biri muri uwo murongo. Hitezwe kandi abashyitsi batandukanye yaba abanyamahanga n’abandi bazitabira iki gikorwa nabo bakazagira umwanya wo gutanga ubutumwa kuri iyi ngingo.
Kugeza ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bikomeje kugira ingaruka kuri miliyoni z’abantu ku Isi yose bikaba ari ibyaha byambukiranya imipaka. U Rwanda rukaba ruri mu bihugu bidahwema kugira ubukangurambaga bukangurira abanyarwanda kwirinda kwishora muri ibi byaha no gutangira amakuru igihe mu gihe hari uwo babibonyemo.
Abateguye iki gikorwa batangaza ko ari umwanya wo gukomeza kwibutsa Isi ko ibi byaha bihari kandi bikomeje kongera umurego bityo ko hakwiriye kongerwa imbaraga mu kubirwanya.
Iyi ntero ikaba iri mu mujyo w’intego y’iri serukiramuco wo kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo byugarije isi binyuze mu mideli ikaba ijwi rivuga riranguruye rivugira abafite ibibazo bibakomereye.