Umuhanzi Nel Ngabo uri kwitwara neza mu bitaramo bya Iwacu na Muzika Festival yabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro.
Ni iserukiramuco ryabereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo.Ibi bitaramo biri kubera I Muhanga muri stade y’umupira w’amaguru.
Ni nyuma y’uko byari kubera I Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda bikahakurwa bitewe no kuba stade byari kuberamo iri kuvugururwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025 Nel Ngabo niwe wabimburiye abahanzi atanga ibyishimo dore ko ari mu bahanzi bazi gutegura neza urubyiniro.