Abahanzi bakunzwe, The Ben , Ayra Starr, Kizz Daniel na Timaya bashyize ku kadomo Iserukiramuco rya Giants of Africa ryamaze icyumweru ribera mu Rwanda kuva ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 2 Kanama 2025.
Iserukiramuco rya Giants of Africa ryitabiriwe n’urubyiruko 320 bo mu bihugu 20 n’abo mu Rwanda 2000. Umunsi wa nyuma waranzwe n’igitaramo cyarimo The Ben wabanje ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi benshi.

Yinjiye ku rubyiniro acuranga guitar na piano. Yavuye ku rubyiniro akurikirwa na Timaya wagerageje gushimisha abantu ariko ntibyamuhiriye.
Kizz Daniel wari waraje mu Rwanda inshuro ebyiri, bwa mbere hari mu 2016 yataramiye abatarenze 200 muri Kigali Serena Hoteli.
Iya kabiri ni mu 2022 mu Iserukiramuco ryiswe Hills Festival ryari kujya riba ngarukamwaka ariko ntibyakunze. Icyo gihe nabwo yataramiye bake bari kuri Canal Olympia.
Kuri iyi nshuro byamworoheye gutaramira muri Bk Arena bakaba baramweretse urukundo.
Yageze hagati ahamagara abakobwa bafatanya kubyina indirimbo ze zigezweho. Avuye ku rubyiniro hakurikiyeho Ayra Starr wari witwaje umuvangira imiziki n’ababyinnyi batanu.
Uyu mukobwa yatanze ibyo ashoboye ava ku rubyiniro ubona ko abantu bakimufitiye inyota ariko amasaha yo gusoza yari yageze.
Abarenga 2000 b’urubyiruko rw’abanyarwanda bahawe itike z’ubuntu, abasaga 320 bitabiriye amahugurwa ya Giants of Africa.
Imikino 118 ya Basketball yarakinnwe. Hitabiriye abatoza 104. Ni iserukiramuco ryitabiriwe n’ibihugu 20 hakaba harafunguwe ibibuga bitatu bya Basketball.