• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Mu mahanga

Gaza: Ubushobozi bwo kuvura abakomerekeye mu bitero bya Isreal bukomeje kuba ingorabahizi

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
July 9, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Muri Gaza, abaganga bavuga ko buri munsi bakira indembe nyinshi cyane ku buryo zimwe bazishyira ku buriri, izindi ku butaka, ndetse hari n’igihe babura aho bazishyira. Ibi byose byatewe no kwakira abantu buri munsi barashwe barushaho kwiyongera, cyane cyane abagiye gushaka ibyo kurya muri ibi bihe by’amakuba.

Mu bice bitandukanye bya Gaza, ibitaro byakira umubare munini w’abantu bakomerekeye hafi y’ahatangirwa imfashanyo. Abenshi mu bakirwa ni abantu barashwe bari mu nzira bajya gushaka ibiribwa bitangwa n’imiryango mpuzamahanga. Ku bw’ibyo, abaganga bafashe umwanzuro wo kujya bavurira indembe hasi kubera kubura ibitanda bihagije.

Dr. Mohammed Saqr, umuyobozi w’abaforomo ku bitaro bya Nasser Medical Complex i Khan Younis, yavuze ko yigeze kwakira abarwayi barenga 150 icyarimwe mu isaha imwe.

Ati: “Ibi ni ibintu biteye ubwoba. Abenshi barashwe mu mutwe no mu gatuza, abandi bacitse amaboko cyangwa amaguru. Abagera kuri 95% bakomerekeye hafi y’ahatangirwa imfashanyo.”

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza itangaza ko kuva tariki 27 Gicurasi kugeza 2 Nyakanga, abantu barashwe basaga 640 bapfuye ubwo bari bagiye gushaka ibiribwa, mu gihe abandi basaga 4,500 bahakomerekeye.

Aho Israel yashyize inzitizi ku nzira zisanzwe z’inkunga, abaturage bagerageje kwegera uturere duto twa Gaza dusigayemo ibiribwa bike. Muri utwo duce, havugwa kuraswa abantu bari bajya gushaka ibyo kurya.

Komite Mpuzamahanga ya Red Cross (ICRC) yatangaje ko ibitaro byabo bya ICRC i Rafah bifite uburiri 60 gusa byamaze kwakira abarwayi basaga 2,200 bakomerekeye mu intambara, kuva hatangizwa uburyo bushya bwo gutanga imfashanyo. Abagera ku 200 bapfiriye muri ibyo bitaro.

Ubuyobozi bwa ICRC bwagize buti: “ Ubwinshi n’ubukana bw’ibi bihe ntibyari bimenyerewe. Mu kwezi kumwe twakiriye abarwayi baruta abo twakira mu mwaka wose.”

Abavurwa barimo impinja, abasaza, abakecuru, ababyeyi, ndetse n’urubyiruko, ariko cyane cyane abasore bari bajyanye n’imiryango yabo kuyifasha gushaka ibiribwa.

Dr. Clare Jeffreys, umuganga w’Umwongereza ukorera muri UK-Med, yavuze ko mu bitaro by’agateganyo bifite bitanda 86 biri i al-Mawasi, mu majyepfo ya Gaza, yakomeje avuga ko yakiriye abarwayi benshi barasiwe hafi y’ahatangirwa imfashanyo.

Ati: “ Umwe mnkomere yari yakomeretse mu nda, yabwiye ko ubwo yajyaga gufata ikarito yari irimo ibiribwa, aribwo yarashwe.”

Nta gitangazamakuru kigenga cyari cyashyira ahagaragara aya makuru abyemeza, ariko Umuryango wa Gaza Humanitarian Foundation (GHF), ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, wahakanye ko hari umuntu waba yakomerekeye cyangwa gapfira hafi y’ahahatangirwa imfashanyo.

Itangazo rya GHF rigira riti: “Kugeza ubu, nta muntu wari wakomerekera cyangwa ngo apfire hafi y’aho dutangirira imfashanyo. Twatanze ifunguro mu mutekano no mu bwisanzure.”

Ku rundi ruhande, ingabo za Israel zahakanye ibyo kugaba ibitero ku baturage, zivuga ko zubahiriza amategeko mpuzamahanga kandi zigira ubushishozi mu bikorwa byazo. Ariko nyuma y’inkuru ya Haaretz ivuga ko hari abasirikare bavuze ko bahawe amabwiriza yo kurasa ku bashaka imfashanyo, igisirikare cya Israel cyatangaje ko kiri gusuzuma ibyo bikorwa kugira ngo hamenyekane ukuri.

Dr. Jeffreys yavuze ko muri UK-Med bafite ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibikoresho by’ubuvuzi. Ati: “Ibikoresho byo gufata amagufwa yangiritse (external fixators) byashize. Imiti y’ingenzi nka za antibiotique, ibinini by’inkomere, ndetse n’ibindi byose byadushiranye.”

Abaganga baravurira barwayi mu kaga kubera ibura ry’ibikoresho, abarwayi bamwe bakavurirwa ku butaka kubera kubura aho baryamishwa. Ibyo byose byiyongera ku mubare w’ibitaro bifunze; 18 muri 36 ntibigikora, ibindi bikora mu buryo butisanzuye.

Amazu avurirwamo yasenywe n’intambara imaze amezi 21, yatangiye mu Ukwakira 2023 ubwo Hamas yagabaga igitero muri Israel, cyahitanye abantu 1,200 (abenshi ari abasivile), abandi 250 ibaatwara nk’imbohe. Mu kwihorera, mu gitero cya Israel cyahitanye ubuzima bw’abasaga 57,000 muri Gaza, abenshi muri bo ari abasivile.

Abaganga barimo guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara bavura inkomere nyinshi ziterwa n’ibitero bya Israel. Ibi byose byarenze ubushobozi buke bwari busigaye bwa Gaza,” nk’uko ICRC yabitangarije ibiro ntara makuru bya The Guardian.

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza ivuga ko abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi 1,580 bamaze kwicwa kuva intambara yatangira.

Ku ya 2 Nyakanga, igitero cya Israel cyahitanye Dr. Marwan al-Sultan, umuganga w’inararibonye mu ndwara z’umutima akaba n’umuyobozi w’ibitaro by’Abanya-Indonesia.

Mu bantu bishwe mu minsi 50 ishize harimo abandi baganga batatu, abayobozi b’abaforomo, umubyaza mukuru, inzobere mu gusuzuma ibimenyetso z’indwara, n’abanyeshuri benshi bari mu kwimenyereza umwugaa w’ubuvuzi.

Impinga

Share2Tweet1Send
Previous Post

Itegeko ririnda amakuru bwite mu Rwanda: Menya icyo rivuga n’Uburenganzira bwawe

Next Post

Amerika yahagaritse inkunga, ibihugu bikennye bitangira kugurisha ubutunzi bwabyo

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

CAF yongera kwibutsa abayobozi imyitwarire ikwiye mu mikino mpuzamahanga

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo gikomeye cyo guhana Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o,...

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

Umufaransa wiyitaga inzobere muri hypnose akurikiranyweho ihohotera rikabije rishingiye ku gitsina

by MUNYANKINDI Alphonse
4 days ago

Mu majyepfo y’u Bufaransa, urukiko ruri kuburanisha umugabo w’Umunyafaransa ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guha abagore ibiyobyabwenge, kubakoresha ihohotera rishingiye ku...

Sat-B: Urugendo rwo kuva mu bukene bukabije kugera ku kuba isura y’umuziki w’u Burundi

Sat-B: Urugendo rwo kuva mu bukene bukabije kugera ku kuba isura y’umuziki w’u Burundi

by MUNYANKINDI Alphonse
6 days ago

Uyu munsi izina Sat-B riri mu akunzwe cyane mu muziki wo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko inyuma y’icyo cyubahiro hari...

Next Post
Amerika yahagaritse inkunga, ibihugu bikennye bitangira kugurisha ubutunzi bwabyo

Amerika yahagaritse inkunga, ibihugu bikennye bitangira kugurisha ubutunzi bwabyo

Guhagarikwa kw’inkunga ya Amerika n’amategeko akandamiza bishyira mu kaga aba bana n’ubwandu bwa SIDA

Guhagarikwa kw’inkunga ya Amerika n’amategeko akandamiza bishyira mu kaga aba bana n'ubwandu bwa SIDA

Komite y’u Bwongereza yagaragaje ko Iran ihohotera abatavuga rumwe na yo

Komite y’u Bwongereza yagaragaje ko Iran ihohotera abatavuga rumwe na yo

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.