Umuhanzikazi w’icyamamare muri Tanzania, Zuchu, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ye ari mu kiganiro cy’urwenya na Diamond Platnumz, aho yamusabaga kumwishyurira operasiyo yo kongeresha amabere.
Aya mashusho yakwirakwiye cyane kuri interineti agaragaza aba bombi bari kuganira bisanzuye mu cyumba cyabo. Muri ayo mashusho, Zuchu yumvikana abwira Diamond ko atekereza kwiyongeresha ingano y’amabere, maze amubaza niba yamufasha kwishyura ikiguzi cy’iyo operasiyo.
Zuchu yagize ati: “Ndashaka gukora operasiyo yo kongera amabere. Mbese ninyikora uzayishyura?” Diamond amusubiza adatinze ati: “Yego.”
Icyashimishije benshi ni uko Zuchu yakomeje abivuga mu buryo bw’urwenya, anabwira Diamond ko mu gihe yaba ategereje gukira nyuma yo kubagwa, yazashaka undi mugore w’igihe gito wo kumwitaho. Ibi byafashwe nk’amagambo y’urwenya agaragaza uburyo aba bombi basanzwe baganira bisanzuye.
Si ubwa mbere iki kibazo kigarutsweho hagati yabo. Mu 2024, Diamond yari yarigeze kubwira Zuchu ko adakwiye gutekereza kuzibagisha amabere ayongeresha, agaragaza ko atabishyigikiye. Icyo gihe benshi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko amukunda uko ari kandi atifuza ko yahindura umubiri we kubera igitekerezo cy’abandi.
Zuchu na Diamond bamaze umwaka umwe bashyingiranywe, nyuma y’imyaka ine bari mu rukundo rwagiye ruvugisha benshi mu itangazamakuru ryo muri Afurika y’Iburasirazuba. Bashyingiranywe mu ntangiriro za 2025 mu buryo bw’ibanga, ibintu Diamond ubwe yaje kwemeza ko atigeze anabibwira nyina, Mama Dangote.
Uyu mubano wabo wakunze kujya mu nkuru z’imyidagaduro, cyane cyane mu 2025 ubwo Diamond yagaragaragaho ibihuha byo gucana inyuma Zuchu n’umugore witwa Rita. Icyo gihe, Rita yashyize hanze amafoto n’amashusho ashinja Diamond kumuca inyuma. Diamond yemeye ko bagiranye umubano uganisha ku rukundo ariko avuga ko byarangiye mu 2023, anemeza ko Rita yashakaga kumusaba amafaranga amutera ubwoba.
Nubwo ibyo byose byanyuzeho, Zuchu na Diamond bakomeje kugaragara nk’abafitanye umubano ukomeye wiganjemo gusetsa no kwisanzurana, ibintu bituma bakomeza kuba mu nkuru zikurura abakunzi b’imyidagaduro.
Iyi videwo iheruka gukwirakwira yongeye kwerekana uko aba bombi babanye mu buzima busanzwe, aho n’ibiganiro by’urwenya bishobora kuvamo inkuru zivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.







