Mbere y’uko umuhanzi w’icyamamare cyo muri Uganda Mowzey Radio yitaba Imana mu mwaka wa 20218, yari afite gahunda yo kwimukira mu Rwanda.
Ziza Bafana wari inshuti magaraga ya Mowzey akanaba umwe mu bari hafi y’itsinda rya Goodlife, yatangaje ko Mowzey yari yaratangiye gutegura uburyo azimuka kuko yumvaga bigoye kugera ku nzozi ze zose akiri muri Uganda.
Bafana yavuze ko mu biganiro byinshi bagiranaga, Mowzey yakundaga kugaragaza ko adahabwa agaciro akwiye, kandi ko kujya gukorera mu kindi gihugu byari gutumaAbanya-Uganda barushaho kumenya agaciro ke.
Yakomeje avuga ko Mowzey yi yuvagamo icyizere cyinshi ndetse no gutsinda no kwamamara mu Rwnda, bitewe n’ubuhanga budasanzwe yari afite, burenze impano yo kuririmba.
Yagize ati: “Mowzey yari afite gahunda yo kwimukira mu Rwanda. Yakundaga kubwira ubumenyi bwe n’uko yari yifiteye icyizere cy’uko shobora kwimukira mu kindi gihugu kandi akemeza ko azabaho neza cyane.yanavugaga ko bigoye kugera ku nzozi ze zose akiri muri Uganda.”
Yasoje asobanurako Mowzey yashakaga kuva mu gihugu kugira ngo Abanya-Uganda bazarusheho kumenya agaciro ke mu gihe yaba takiri mu gihugu, nk’uko ubu bamaze kurushaho gusobanukirwa nyuma y’uko yitabye Imana. Bafana yunzemo ko Mowzey yari umutungo w’agacuro kandi ko yari umuhanga udasanzwe, utaragaragariraga mu muziki gusa.







