Umucuruzikazi akaba n’icyamamare muri Afurika, Zari Hassan, yagaragaje ko afite agahinda n’ubwoba nyuma y’uko umugabo we, Shakib Cham Lutaaya, atsinzwe na Rickman Manrick, umuririmbyi w’Umunya-Uganda, mu mukino w’iteramakofe w’abamamaye nka “The Kampala Rumble,” wabereye kuri MTN Arena Lugogo i Kampala ku itariki ya 30 Kanama 2025.
Uyu mukino wari umaze ibyumweru bikurikirana ugarukwaho cyane mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga kubera amagambo akakaye yagiye aterana hagati y’abahanganye.
Ni umukino witabiriwe n’abantu benshi bategereje kureba uzatsinda bakurikije amagambo yabanje guterwa hagati yabo bombi.
Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, aba bagabo bombi batangiye baterana ibipfunsi bikomeye, buri wese ashaka gutsinda, ariko umukino warangiye vuba kurusha uko benshi bari babyiteze.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Shakib yagaragaye asa n’uwahugabanye ubwo yakubitwaga imigeri ikomeye na Rickman. Iryo teramakofe ryatumye yikubita hasi, ibintu byateje impaka, ibyishimo n’akajagari mu bafana.
Uwo mwanya agitsindwa hafashwe amashusho, akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Abafana bamwe bashimagije Rickman — amazina ye nyakuri akaba ari Derrick Ddungu — bamushimira imbaraga, ubuhanga n’ubushishozi yagaragaje mu kibuga.
Abandi bo batangiye gutebya, bashyiraho amafoto amusebya (memes) bibaza niba koko agifite ubushobozi bwo gukomeza gukina umukino w’iteramakofe.
Zari, wari wicaye ku ruhande aho, yagaragaye afite ubwoba n’umubabaro. Mu mashusho, yasaga n’uri guhumeka isingane, afite amarira ku maso, mu gihe abaganga bahise begera umugabo we ngo bamuhe ubuvuzi bw’ibanze.
Nyuma y’igihe gito, Shakib yabashije guhaguruka nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze, ariko gutsindwa kwe kwateje impaka mu bafana bibaza niba koko gukina iteramakofe nk’umwuga ari inzira ikwiye kuri we.
Uyu mukino wari umwe mu ruhererekane rwa “The Kampala Rumble,” gahunda y’imyidagaduro igamije guhuza abantu bazwi mu ruhando rwa rubanda bagakina uyu mukino w’iteramakofe.
Kurwana kwa Shakib na Rickman kwari kimwe mu byari byitezwe cyane kubera ishyari n’amagambo akomeye bari bamaze igihe baterana.
No ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya, abantu batandukanye bagaragaje amarangamutima yabo kuri iyi ntsinzi. Ronald Okoth yanditse kuri Instagram ati: “Iwe funzo kwa vijana wote wanajaribu kuimpress wamama, utakufa vibaya.” Undi witwa Moyann yagize ati: “Kwitayeho cyane… urabibona neza.” Naho Roigi Brian yongeyeho ati: “Coach we ntiyigishijwe gushyiraho guard. Defense iri hasi cyane.”