Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 14 Gashyantare 2026, ahagana saa sita n’iminota itanu, umuhanzi Yvan Muziki yanditse amateka mu buzima bwe no mu muziki, asaba umukunzi we Marina kumubera umugore, imbere y’imbaga yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika album ye nshya “Inganzo Ntahangarwa”.
Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe cyahuriyemo abahanzi barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano, Itorero Inyamibwa, Kidum n’abandi benshi, kandi cyari igitaramo cyahurije hamwe umuziki n’amarangamutima y’urukundo.
Mu ijambo rye ryanyuze benshi ku mutima, Yvan Muziki yashimangiye ko we na Marina bagiye bavugwa mu rukundo mu bihe bitandukanye ariko bakabigira ibanga.
Ati: “Nagize amahirwe nabonye uwo duhuje umwuga. Ndamukunda. Mberetse imfura yanjye ya album, none mberetse n’umukazana wanyu ariwe Marina. Mwakoze kuza kudushyigikira.”
Ubwo yamwambikaga impeta, Marina yabanje kwikuramo izindi mpeta yari yambaye mbere yo kwambara iy’umukunzi we, ibintu byazamuye amarangamutima y’abaraho ndetse n’ibyishimo n’amashyi menshi, byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare, umunsi wa Saint Valentin.
Album ‘Inganzo Ntahangarwa’ igizwe n’indirimbo 17, aho Marina yayigizemo uruhare rukomeye jaba mu myandikire no mu mikoranire, harimo n’indirimbo bahuriyemo. Ku rubyiniro, aba bombi baririmbye indirimbo zabo bakoramye, ndetse banasubirimo izindi zakunzwe, bishimangira uburyo urukundo rwabo rufitanye isano n’umuziki.
Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo, barimo Kidum, wagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku ntambwe aba bombi bateye,ndetse banagarutse ku nkuru zagiye zikwirakwira, ariko nanone zisetsa.
Yvan Muziki kandi yanahaye Massamba Intore impano y’ingofero, mu rwego kumushimira inkunga n’ubufasha yagiye amuha mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Iki gitaramo ni cyo cya mbere Yvan Muziki akoreye mu Rwanda nyuma t’imyaka irenga 20 mu muziki, nubwo adataramira mu gihugu kenshi, yagiye agaragara mu bihugu bitandukanye nku Bubiligi n’ahandi.
Ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare 2026 riri mu rizahora ryibukwa nk’umunsi Yvan Muziki atamuritse album ye gusa, ahubwo ko yatangaje urukundo rwe na marina.







