Umuhanzi w’indirimbo gakondo, Yvan Muziki, aritegura kongera guhura n’abakunzi b’umuziki nyarwanda mu gitaramo kidasanzwe azakorera i Kigali, kizanasiga amuritse album ye ya mbere yise Inganzo Ntahangarwa.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 13 Gashyantare 2026 muri Kigali Universe, kikaba kizaba nk’igaruka rye mu gihugu nyuma y’imyaka myinshi yari amaze atuye mu mahanga.
Yvan Muziki yavuze ko iyi album igizwe n’indirimbo 15, kandi ko yayikoze mu gihe kirenga umwaka n’igice, ayitunganya buhoro buhoro agamije kuyigira umwihariko uhuza urukundo, umuco n’amateka nyarwanda.
Muri zo, indirimbo enye ari zo Urugo Ruhire, Intare Batinya, I’m in Love na Muhaguruke Yaje zamaze gusohoka, mu gihe izindi 11 nshya zizumvikanira bwa mbere muri icyo gitaramo.
Yagize ati “Si album nakoze nihuta. Nayitangiye ndateganya kuyitanga ifite ireme kandi igaragaza uwo ndi we n’umuco mpagarariye.”
Yvan Muziki yatangiye umuziki akiri muto afite imyaka 14 ubwo yari atuye mu Burundi, aza kwimukira mu Rwanda mbere yo kujya gutura mu Bubiligi.
Yavuze ko igitaramo agiye gukorera mu Rwanda abifata nk’igaruka mu rugo, aho yumva yifuza gusangira n’Abanyarwanda umuziki we n’intego awufiteho.
Muri iyi album harimo indirimbo Intare Batinya yavuze ko yayituye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu rwego rwo kumushimira no kumuha icyubahiro.
Inganzo Ntahangarwa yanitabiriwe n’abahanzi bakomeye mu muziki gakondo n’uw’iki gihe barimo Kidum Kibido, Massamba Intore, Jules Sentore na Marina, bose biteganyijwe ko bazahurira ku rubyiniro muri icyo gitaramo.
Yvan yanavuze ko iyi album irimo indirimbo imwe yahuriyemo abo bahanzi bose.
Uyu muhanzi yashimye uko umuziki gakondo ukomeje gukundwa n’Abanyarwanda, avuga ko uri mu njyana ziri gutera imbere cyane.
Yanatangaje ko ateganya umushinga uzahuza gakondo n’injyana zigezweho, anashyiraho urubuga ruhoraho rwo gufasha abahanzi gakondo kujya bagaragara kenshi.
Yvan Muziki kandi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugaruka gutura burundu mu Rwanda, kubera amahirwe menshi y’ubufatanye yacikanye atari ahari.
Amatike y’igitaramo yamaze kugurishwa ku mafaranga ari hagati ya 25,000 na 500,000 Frw bitewe n’icyiciro.







