YouTube yashyize hanze urutonde rw’ibikorwa byabaye muri Nigeria, 2025, mu bijyanye na muzika n’imyidagaduro, uru rutonde rugaragaza amashusho y’indirimbo, abahanzi bagenzweho, ndetse n’ibikorwa bibarizwa mu myidagaduro byakunzwe cyane n’indirimbo zarebwe kurusha izindi muri iki gihugu mu mwaka ushize.
Kuri uru rutonde rushya, aharimo n’indirimbo z’umuririmbyi ukora indirimbo zokuramya no guhimbaza Iman, Akinade “Gaise Baba” Ibuoye hamwe n’umukinnyi w’icyamamare muri Nollywood, Omoni Oboli, nawe wagaragaye cyane kuri YouTube.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Addy Awofisayo, Umuyobozi wa Muzika kuri YouTube muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo ya Sahara.
Gaise Baba numwe mu bigaruriye icyubahiro mu muziki kubera indirimbo ye yamamaye cyane “No Turning Back II,” iyi ndirimbo ikunzwe gukinwa cyane na Lawrence Oyor kubera ubuhanga ikoranwe, kandi iyi ndirimbo yabaye iya mbere yarebwe cyane kurusha izindi.
Iyi ndirimbo yasohotse hagati mu kwezi kwa Gicurasi, igisohoka iyi ndirimbo yahise irebwa cyane kurusha izindi mu gihugu, aho yarebwe n’abasaga na miliyoni 41, mu mezi atandatu gusa.
Amashusho y’izi ndirimbo yarebwe cyane muri Nigeria mu 2025, harimo:
- Gaise Baba – “No Turning Back II” yaririmbwe na Lawrence Oyor
- Shallipopi – “Laho”
- Davido – “With You” yakozwe na Omah Lay
- Olamide, Seyi Vibez, Asake na Young John – “Ninety Nine” na Daecolm
- Asake – “Why Love”
- Rema – “Baby Is It a Crime”
- Chella – “My Darling”
- Wizkid – “Kese (Dance)”
- Shallipopi yakozwe na Burna Boy – “Laho II”
- Davido – “With You” hamwe na Omah Lay (Visualizer)








