Umuhanzikazi w’icyamamare, Winnie Wa Mummy, amazina ye nyakuri yiswe n’ababyeyi be bamubyaye ni Winnie Nakafeero, yanyuze mu bihe bitari byoroshye mu gitaramo ngarukamwaka cya CBS FM, kizwi nka Enkuuka Bwaguugwa, nyuma y’uko atabashije gusoza igitaramo cye nk’uko byari byitezwe.
Winnie Wa Mummy ubwo yajyeraga ku rubyiniro mu rwego rwo kwifatanya n’umuhanzi Mudra mu kuririmba indirimbo bahuriyemo, ibi byabaye mu mpera z’igitaramo cya Mudra.
Indirimbo igitangira, ibyuma bishyira hanze amajwi(sound system) byahise bicika bitunguranye, bituma ijwi rye ritumvikana ku rubyiniro, mu gihe Mudra we yakomeje gusabana n’abafana bari bitabiriye icyo gitaramo.
Mu gihe Winnie Wa Mummy yari ategereje batunganya ibyuma ngo agaruke ku rubyiniro, abateguye igitaramo bamuzaniye ikoti rirerire ry’umukara ku rubyiniro, bamubwira ngo aryambare.
Nyuma yo kuryambara, Winnie yahise asabwa kuva ku rubyiniro. Ibyo byahise bitera urujijo n’ibihuha, aho bamwe bavugaga ko icyemezo cyafashwe bitewe n’uko imyambaro yari yambaye mbere yafashwe nk’idakwiriye, cyane ko Kabaka w’u Buganda, Nyakubahwa Ronald Mwenda Mutebi II, yari mu bitabiriye icyo gitaramo.
Nyuma y’akanya gato, King Saha aba agiye ku rubyiniro, bituma abafana batagira kuvuga ko bidakwiye kubuzwa amahirwe yo ku ririmbirwa na Winnie wa Mummy, ndetse basaba ko bakwiye kumureka akaririmba kandi agasoza igitaramo
Ibi bibaye ku nshuro ya kabiri Winnie wa Mummy agaragaye mu gitaramo cya Enkuuka cya CBS FM. Icyakora, ibi bitandukanye cyane n’uko byagenze ku nshuro ya mbere, ariko kuri iyi nshuro byarangiye mu buryo butunguranye kandi bibabaje.
Abafana n’abamushyigikiye uyu muhanzi bagaragaje icyizere cy’uko ubutaha bizagenda neza, agahabwa amahirwe yo kuririmbira ku rubyiniro nio kwishimana nvabafana be kandi neza, nta nkomyi nk’izo yahuye nazo kuri iyi nshuro.







