Umuhanzi nyarwanda ucuranga akoresheje saxophone (Saxophoniste) Methuselah Mbonimpa, uzwi cyane nka Water Sax, ari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cyo kumurika ku mugaragaro album ye ya kabiri yise Wazimba, kizabera kuri Mundi Center ku wa 28 Ugushyingo. Ni umushinga uvuga ku rugendo rwe rwa muzika ndetse ukaba unakomora ku buzima bwe bw’ibanze ku kirwa cya Nkombo, aho yavukiye akanahakurira.
Album Wazimba igizwe n’indirimbo 10 zirimo Winkanga, Wazimba, Haki Yako, Semanza, Because of You, Nyamulobo, Turira, Yaga Yaga, Your Dream, na Amani. Zose zihuriza hamwe amajwi ya Kinyarwanda gakondo n’urusobe rw’imbyino n’inyikirizo zigezweho mu njyana ya Afro-fusion, bikarushaho kugaragaza umwihariko w’umuziki Water Sax yubatse mu myaka ishize.

Agaruka ku mpamvu yitiriwe iyi album, Water Sax asobanura ko ijambo Wazimba risobanura “kwanga ikitari icyawe”, cyangwa ishyari rituruka ku kwifuza iby’abandi. Avuga ko ari ubutumwa bwimbitse bufitanye isano n’ubuzima bwa buri munsi ndetse n’inyigisho yakuye mu muryango we wo ku Nkombo.
Inkuru dukesha The New Times, ivuga ko Water Sax yabwiye iki kinyamakuru ko iyi album ayifata nk’“ubuhamya bw’inzira y’umwuga we n’aho akomoka”. Yongeraho ko yahisemo gukoresha umudiho w’Abanyarwanda basanganywe akawuha isura nshya biciye mu murishyo we wa saxophone, umwihariko wamugize umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki w’ibikoresho.
Iyi album ije nyuma y’imyaka itanu asohoye album ye ya mbere, Maringoringo. Kuri ubu, umuziki w’ibikoresho by’umwimerere—by’umwihariko saxophone uri gutanga isura nshya mu muziki nyarwanda w’ubu. Water Sax avuga ko ari iby’agaciro kuba ari mu bahanzi batanga umusanzu mu gukomeza kuzamura uru rwego, ati:
“Saxophone iri kugenda iba ingenzi mu muziki nyarwanda. Itanga amarangamutima, ubutumwa n’ubusizi bw’ijwi ritandukanye, rihuza gakondo n’igihe tugezemo. Ndishimira kuba ndi mu barimo kubaka uko ihangana rishya rimera.”
Mu gitaramo cyo kumurika Wazimba, Water Sax azafashwa n’itsinda rigizwe n’abahanzi 14, barimo abakoresha ibikoresho bitandukanye bigaragaza ya fusion iri mu ndirimbo ze—uvasubiza mu gihe cya kera n’uje mu gihe cya none bihuzwa n’umurishyo we wa saxophone.
Water Sax yasoje amasomo ye mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo mu 2016, aho yize kuririmba, guitar, saxophone, clarinet n’ubuhanzi bwo gukora indirimbo. Ubu abarizwa mu njyana zitandukanye zirimo Afro-jazz, pop, n’umuziki gakondo w’iki gihe, akoresha ubuhanga bwe mu bikoresho bitandukanye mu kubyara umwimerere we wihariye.
Wazimba itegerejwe nk’umushinga ushobora kuzana umwuka mushya mu muziki wa live mu Rwanda, cyane cyane mu njyana zishingiye ku bikoresho by’umwimerere no ku rubyiruko ruri gutera intambwe mu guhanga udushya







