Icyamamare mu muziki wa Dancehall, muri Jamaica, Vybz Kartel, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yahakanye amakuru avuga ko ari gutegura ibitaramo mu Burasirazuba bwa Afurika.
Umuhanzi w’icyamamare muri Jamaica, Adidja Palmer wamenyekanye nka Vybz Kartel, amaze iminsi ari kuvugwa cyane mu bitangazamakuru no ku mbugankoranya mbaga kuva yafungurwa ku wa 31 Nyakanga 2024, nyuma y’uko icyaha yari yarakatiwe cyo kwica umuntu mu 2014 cyateshejwe agaciro bitewe n’amakosa yakozwe n’abari bagize inteko y’abacamanza (jury).
Guhera icyo gihe, yagiye akora ibitaramo mu bice bitandukanye by’isi ndetse anagaragara ku rubyiniro runini, cyane ko yagiye ashimisha abafana be bitabiriye ibyo bitaramo basaga miliyoni hirya no hino ku isi.
Muri Afurika, hari hamaze igihe havugwa amakuru ko uyu muhanzi ashobora kuzakorera ibitaramo muri Uganda, Kenya nu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi. Icyakora nanone, ibyo bisa n’aho ari inzozi nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kane ashyize ubutumwa kuri Instagram buvuguruza ibyo bihuha.
Yagize ati: “Namenyeshejwe ko hari ubutumwa buri gukwirakwira buvuga ko nzatangira urugendo rwo gutegura ibitaramo mu Burasirazuba bwa Afurika muri Gicurasi 2026.
Ndashaka ku babwira neza ko: njyewe cyagwa ubuyobozi bwanjye nta makuru kuri ibyo bivugwa dufite kandi nta rugendo urwo ari rwo rwose dufite. Nta bitaramo duteganya mu burasirazuba bwa Afurika, usibye ko nta nibyo twigeze dutangaza cyagwa ngo byemezwe n’itsinda ryanjye ‘oya,’ muri make nta gikorwa dufite mu burasirazuba bwa Afurika.”
Yakomeje avuga ko umuntu uwo ari we wese, abategura ibitaramo cyangwa imbuga zitangaza ayo makuru avuga ko ndimo gutegura cyagwa kwamamaza ibyo bitaramo barababeshya, n’ibihuha gusa.
Yasabye abafana, abategura ibitaramo nndetse n’ahabera imyidagaduro kwitondera ayo makuru, anaburira abantu kutishyura amafaranga ku muntu uwo ari we wese uvuga ko ari gutegurwa ibyo bitaramo, kuko bashobora kubariganya.
Yongeyeho ko amatangazo yose ajyanye n’ibitaramo cyangwa ingendo ze zitangarizwa ku mbuga ze gusa kandi zemewe cyangwa n’abamuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kandi yibukije abantu ko abemerewe kumuvugira cyangwa kumuhagararira ari umujyanama we Linton T.J. Whiten’umwunganizi we mu mategeko Jason Mitchell gusa.
Yasoje aburira ko umuntu uwa ari we wese uzakoresha izina rye mu kwamamaw ibikorwa bitemewe azabihanirwa n’amategeko.







