Umuririmbyikazi w’icyamamare muri Swangz Avenue, Veronica Luggya, wamenyekanye ku izina nk Vinka, yahawe imodoka nshya y’ubwoko bwa Mervedes-Benz SUV n’umugabo we, Nell Witta.
Kuwa kabiri nijoro, binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Vinka yashyize hanze video yerekana imodoka ye nshya ya GLE ifite imitako y’udushashi tw’umutuku, igaragara ko ari impano yari ahawe nu mukunzi we.
Vinka yahise atungurwa cyane n’iyo mpano, umuririmbyikazi wa Lalala yagaragaje ibyishimo ubwo yinjiranga muri iyi modoka nshya mu rwego rwo kuyitaha no kureba uburyo imezemo mbere yo gusuhuza umugabo we no kumushimira.
Uburyo yagaragaje amarangamutima ye bwashimwi cyane n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, banamwifuriza umugisha, cyane ko Vinka nawe akora ubucuruzi bw’imodoka,
Vinka akaba yinjiye ku rutonde rw’abanyamideli n’abahanzi b’abagore bamaze guhabwa imodoka nk’imano bahabwa n’abakunzi, abayobozi, ndetse n’abafana ababo.







