• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Urutonde rwa Billboard rwagaragaje impinduka mu mishahara y’abayobozi

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
August 20, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuyobozi wa Universal Music Group (UMG), Lucian Grainge, yongeye kuza ku isonga ku rutonde rwa Billboard rw’abayobozi ba muzika bahembwa menshi kurusha abandi, akaba ari inshuro ya gatatu mu myaka ine, nubwo uyu mwaka yatsinze ku kigero gito.

Mu 2024, Grainge yahawe miliyoni 39.6 z’amadolari, arusha gato miliyoni 2.5 Jennifer Witz, umuyobozi mukuru (CEO) wa SiriusXM, wageze ku mwanya wa kabiri afite miliyoni 37.1 z’amadolari.

Ibi byaturutse cyane ku migabane n’amahirwe yo kugura imigabane yashyizwe mu masezerano mashya y’akazi, byatumye umushahara wa Witz wikuba inshuro eshanu ugereranyije n’imyaka ibiri ishize.

Ugereranyije n’imyaka yabanje, amafaranga Grainge yahawe muri 2024 ni make. Mu 2021, yahawe miliyoni 258.1 z’amadolari nk’igihembo cyihariye cya Vivendi, byatumye umushahara we ugera kuri miliyoni 308.2 z’amadolari muri rusange.

Mu 2022, yinjije miliyoni 49.7, naho mu 2023 akazamukiraho ku buryo bukomeye agera kuri miliyoni 150.3 bitewe n’ibihembo by’imigabane bifite agaciro ka miliyoni 100.

Witz, umwe mu bagore batatu bari kuri uru rutonde kandi wahembwe menshi kurusha abandi, yazamutse cyane ku mwanya wa kabiri ahanini kubera amahirwe yo kugura imigabane ya miliyoni 16.5 izamara imyaka itatu, ndetse n’imigabane yahawe ifite agaciro ka miliyoni 16.2. Yongeyeho miliyoni 2.1 mu bihembo by’akazi n’ibindi bihwanye n’ibihumbi 258.

Nubwo bimeze bityo, SiriusXM yakomeje guhura n’ibibazo kuva Witz yajya mu buyobozi mu 2021, birimo kugabanuka kw’abakiriya bishyura, inyungu ziri hasi ndetse no kugabanya abakozi mu 2023 no mu 2024. Ibyo byatumye agahimbazamusyi ke kagabanuka cyane, aho mu 2024 yahawe gusa 35% by’agahimbazamusyi k’umwaka.

Ku mwanya wa gatatu haje Michael Rapino, CEO wa Live Nation, uhembwe miliyoni 33 z’amadolari.

Ku mwanya wa kane haza James Dolan uyobora Sphere Entertainment na MSG Entertainment, yahembwe miliyoni $28.2, nubwo umwanya we wagabanutse kubera impinduka z’ibaruramari.

Ku mwanya wa gatanu, Scott Greenstein, ushinzwe ibikorerwa muri SiriusXM, yahawe miliyoni 21.8 z’amadolari, harimo n’uko yaguze imigabane ya miliyoni 8.3 izagira agaciro nibura igihe izazamukaho 31%.

Warner Music Group ifite abayobozi benshi ku rutonde, barimo Robert Kyncl (Nimero ya 7 na miliyoni 18.6) na Max Lousada (No. 8, miliyoni 18.1). Spotify nayo ifite abayobozi bane barimo Gustav Söderström (No. 6, miliyoni 18.7) na Alex Norström (No. 9, miliyoni 16.6).

Naho CEO wa Spotify, Daniel Ek, ntiyagaragaye ku rutonde kuko atishyurwa umushahara cyangwa ibihembo bya buri mwaka.

Ariko nk’umwe mu bari bafite imigabane myinshi, mu 2024 yagurishije imigabane ya Spotify ifite agaciro ka miliyoni 375 z’amadolari.

Urutonde rwa Billboard rugaragaza abayobozi 20 bahembwa menshi, bose hamwe binjije miliyoni 312 muri 2024.

Ibi bingana n’igabanuka rya 15% ugereranyije n’umwaka wa 2023, bitewe cyane n’umushahara udasanzwe Grainge yari yarahawe mu mwaka ushize.

Ariko, uhereye ku mwanya wa kabiri kugeza ku wa 19, bose binjije menshi ungereranyije na 2023.

Umushahara uri hagati (median) wariyongereye uva kuri miliyoni 10 mu 2023 ugera kuri miliyoni 15.6 mu 2024, ni ukuvuga izamuka rya 28%.

Ibi bihuye n’ubushakashatsi bwa Equilar bwerekanye ko umushahara w’abayobozi bakuru b’ibigo 500 bikomeye muri Amerika wiyongereye ku kigero cya 9.7%, ugera kuri miliyoni 17.1 ahanini kubera agaciro k’imigabane.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share4Tweet3Send
Previous Post

Ibyo abahanzi bazengurutse igihugu bakwiriye gukosora

Next Post

Afrobeats: Injyana y’Afurika yahinduye Umuziki ku Isi

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

rikaba rizitabirwa n'abahanga imideli bo mu bihugu nka South Africa, Kenya, Central Africa, Rwanda, USA na Senegal n’abamurika imideli babigize...

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
2 days ago

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB yabengutse umuziki wa Ruti Joel dore ko amufata nk'umuhanzi w'ibihe byose mu Rwanda. Umuyobozi...

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
3 days ago

Kevin kade yasobanuye impamvu, yavuye muri Iwacu na muzika festival 2025, yari umwe mu batoranyijwe muri ibyo bitaramo byamaze iminsi...

Next Post
Afrobeats: Injyana y’Afurika yahinduye Umuziki ku Isi

Afrobeats: Injyana y’Afurika yahinduye Umuziki ku Isi

Urukiko rwa Gisirikare rwimuye urubanza

Igitaramo Music in Space cyasubitswe

Igitaramo Music in Space cyasubitswe

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.