Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwasanze filime mbarankuru “Chris Brown: A History of Violence” yakozwe na Warner Bros Discovery ku bufatanye na Ample Entertainment, yarubahirije amahame y’umwuga w’itangazamakuru, bityo rutesha agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’icyamamare mu muziki Chris Brown ayishinja kumuharabika.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, nyuma y’uko umucamanza Colin Leis asuzumye iyi filime, agasanga abayikoze baragaragaje impande zombi z’inkuru kandi bagashingira ku nyandiko n’imanza zaciye mu nkiko.
Chris Brown yari yaratanze ikirego muri Mutarama 2025, asaba indishyi ya miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, avuga ko iyi filime yasohotse mu Ukwakira 2024 yuzuyemo ibinyoma kandi ikamwangiriza izina n’umwuga we wo ku ririmba. Yashimangiraga ko yibanda ku kirego cy’umugore wamushinje ihohotera mu 2020, nyuma kikaza guteshwa agaciro.
Gusa urukiko rwasanze iyi filime yaragaragaje n’ibyo Chris Brown ubwe yavuze, harimo ubutumwa n’ibisobanuro bye ku birego byamushinjwaga. Umucamanza Leis yavuze ko abanyamakuru bakoze iyi filime bagendeye ku byabaye mu by’ukuri no ku nyandiko zemewe n’amategeko, bityo ntibarenze ku mahame agenga umwuga.
Urukiko kandi rwatesheje agaciro ikirego Chris Brown yavuga ko yasebejwe n’amagambo yavuzwe n’umwanditsi w’ibijyanye n’umuco, Scaachi Koul, wavuze ko uyu muhanzi imico yo gukubita abagore. Urukiko rwasobanuye ko ayo magambo atafatwa nk’icyaha kuko Brown ubwe yemeye ko mu 2009 yakubise bikabije umuhanzikazi Rihanna, wari umukunzi we icyo gihe.
Nubwo Chris Brown yagaragaje ko iyi filime yagize ingaruka ku izina rye, ku muziki we no ku buzima bwe bwo mu mutwe, urukiko rwemeje ko abakoze iyi filime batanyuranyije n’amategeko. Bityo, ikirego cye giteshwa agaciro burundu.
Filime “Chris Brown: A History of Violence” imara isaha n’iminota 22, igaruka ku birego bitandukanye byagiye bishinjwa uyu muhanzi bijyanye n’ihohotera rishingiye ku mubiri no ku gitsina, inagaragaza n’uko hari aho atigeze abihanirwa bitewe n’icyubahiro n’izina afite mu ruganda rw’umuziki muri Amerika.







