Ku wa 16 Nzeri 2025 ku rukiko rwa Gisirikare I Nyamirambo hagombaga kuburanishwa urubanza rwa Majoro Jean Claude Habineza n’umusivile Bavakure Ndekwe Felix.
Icyakora siko byagenze bitewe nuko Majoro Jean Claude Habineza yifuje kwiyunga n’abo yambuye amafaranga asaga miliyoni 485 kugirango ashakishe inzira zo kubishyura ku neza (pre-bargaining).
Nyuma yuko abambuwe amafaranga na Majoro Habineza Jean Claude bahuriye kuri gereza ya Gisirikare ku Murindi nkuko amakuru yageze ku Impinga abihamya, yavuze ko yifuza gufungurwa by’agateganyo bityo akajya gushaka ubwishyu. Icyakora Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwamubereye ibamba bumusaba gukoresha ubundi buryo bwose akishyura abo yaririye amafaranga.
We rero yagaragaje impungenge ko atari kubasha gukurikirana ibyo yatumije hanze y’u Rwanda birimo imodoka, icyakora bituma urubanza rwimurwa rushyirwa ku wa 22 Nzeri 2025 saa tatu za mu gitondo.
Mu guhura n’abo yaririye amafaranga na Zigama CSS (banki ya gisirikare yakorewemo ibyo byaha) nayo yari ihagarariwe muri uwo muhuro wo gushaka uko haboneka ubwishyu.