Ihuriro ry’Abahanzi muri Uganda (Uganda National Musicians Federation – UNMF) ryakiriye andi mafaranga angana na miliyari 5 z’amashilingi ya Uganda (Shs5bn) aturutse muri Leta, agamije kongera imbaraga mu kigega cya SACCO, hagamijwe guteza imbere inkunga ihabwa abahanzi hirya no hino mu gihugu.
Aya mafaranga aje yiyongera kuyandi miliyari 5 z’amashiringi UNMF yari yarahawe mu mwaka wa 2024, mu rwego rw’inkunga ya Leta ingana na miliyari 13 z’amashiringi, bagaragara ko Leta ikomeje kwiyemeza gushyigikira abahanzi binyuze mu buryo bwiza akandi burambye.
Ikindi aya mafaranga yatanzwe ku mugaragaro mu gihe hatangizwaga ku muagaragaro Ikigega cya Creative Uganda Revolving Fund (CURF) gifite agaciro kangana na miliyaro 28 z’amashiringi, iki gikorwa kiba ari gahunda ya leta igamije kwagura uburyo abahanzi n’ibigo by’umuco kubona inguzanyo iciriritse n’ubufasha mu bucuruzi hirya no hino mu guhugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cya Uganda (Uganda Media Centre), i Kmpala, Minisitiri wa Leta ushinzwe Uburinganire n’umuco, Peace Regis Mutuuzo, yavuze ko iki kigega cyashyizweho mu rego rwo gukemura ibibazo bimaze igihe kirekire byugarije uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.
CURF yatangijwe muri Nyakanga 2025, igamije gukemura ibibazo birimo kubura igishoro, n’ubushobozi budahagije bw’ibigo by’ubucuruzi byemewe mu rwego rw’ubuhanzi, ndetse n’imikoreshereze idahagije y’uburenganzira ku bihangano (intellectual property).
Yagize ati:“Ubuhanzi si ukwidagadura gusa, ni igikorwa cy’agaciro ’umuco ndetse n’ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abantu n’imiryango.”
Aya mafaranga angana na miriyaro 28 z’amashilingi yatanzwe mu byiciro. Aho miliyari 5 zagenewe by’umwihariko SACCO z’abahanzi bakora umuziki binyuze muri UNMF, miliyari 5 zindi zigenerwa igikorwa cyo guteza imbere imicungire y’uburengazira ku bihangano, naho miliyari 18 zishyirwa mu gufasha SACCO zo mu zindi nzego icyenda zigize urwego rw’ubuhanzi n’umuco.
Izo nzego zirimo sinema, imbyino n’ibindi bitaramo, imyambaro (fashion), itangazamakuru n’ibitabo (publishing), ihangwa ry’ibikubiyemo bya digitale, ubuhanzi bwo guteka (culinary arts), n’izindi.
Iki kigega cy CURF kizakora nk’ikigega ginga inguzanyo, aho amafaranga azatangwa binyuze muri SACCO ziba ziyobowe n’abahanzi, akazajya yishyurwa hakurikijwe amasezerano. Ubu buryo buzafasha ko ayo mafaranga yongera agakoreshwa mu gufasha abandi bazayakenera, bigatuma habaho inyungu irambye n’ingaruka nziza ku rwego rw’ubuhanzi muri Uganda.







