• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ubutabera

Umwanzuro w’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare usaba urukiko ifunga ry’agateganyo abarimo Rugaju Reagan

Peacemaker PUNDIT by Peacemaker PUNDIT
August 14, 2025
Reading Time: 10 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Amazina y’abasaga 28 bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare barimo abasirikare batatu n’abasivile 25.

Capt Peninah Mutoni, Capt Peninah, Umurungi, MAJ Vicent Muligande.

Abasivile barimo;Kalisa Georgine,Muragane J Claude, Nzita Eric,Niyigena Rome,Ndabunguye Alex, Gatete Tomson, Mugisha Frank,Iradukunda Eric, RURANGWA Jules,Biganiro Mucyo,Ndayishimiye Reagan,Nemeye Olivier,Nduwayezu Emmanuel, CSP Hillary Sengabo, CSP Olive Mukantabana,Nkurunziza Innocent,Cyaruhinda Gerard, Gashugi Alice,Wibabara Aime Gloria,Ishimwe Ricard,Biruta gregoire, Kagimbura Jean De Dieu, Umurungi Sylivia, Manzi Ezra, Rutaremara Jules.

Inyito y’ibyaha bakekwaho n’ingingo z’amategekoabiteganya kuri capt peninah Mutoni 

Guha umuntu inyandiko udakwiye kuyihabwa icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya  2781y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,  

Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo  ya 112y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.  

1 Umuntu wese uha cyangwa uhesha undi muntu imwe mu nyandiko ziteganyijwe mu ngingo ya 277 y’iri tegeko, azi ko  adakwiye kuyihabwa, aba akoze icyaha.  

2 Umuntu wese wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo nta burenganzira  yabiherewe n’inzego zibifitiye ububasha, amafaranga ari ku ngengo y’imari ya Leta cyangwa ukoresha undi mutungo  wa Leta ibyo bitateganyirijwe, aba akoze icyaha. 

7 

Kuri Maj Vicent Muligande

Umufatanyacyaha mu guha umuntu inyandiko udakwiye kuyihabwa icyaha giteganywa kandi  kigahanishwa ingingo ya 2783y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha  n’ibihano muri rusange, n’ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura  itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.  

Umufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, icyaha giteganywa kandi  kigahanishwa ingingo ya 11 4y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 itegeko ryerekeye  kurwanya ruswa, n’ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº  68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.  

Kuri Kalisa Georgine  

Umufatanyacyaha mu guha umuntu inyandiko udakwiye kuyihabwa icyaha giteganywa kandi  kigahanishwa ingingo ya 2785y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha  n’ibihano muri rusange, n’ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura  itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.  

Umufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, icyaha giteganywa kandi  kigahanishwa ingingo ya 11 6y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 itegeko ryerekeye  kurwanya ruswa, n’ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº  68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.  

Icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe kandi  gikekwaho CIV UMURUNGI Sylvie, MANZI Ezira bafatanyije na Maj V MURIGANDE.  

3 Umuntu wese uha cyangwa uhesha undi muntu imwe mu nyandiko ziteganyijwe mu ngingo ya 277 y’iri tegeko, azi ko  adakwiye kuyihabwa, aba akoze icyaha.  

4 Umuntu wese wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo nta burenganzira  yabiherewe n’inzego zibifitiye ububasha, amafaranga ari ku ngengo y’imari ya Leta cyangwa ukoresha undi mutungo  wa Leta ibyo bitateganyirijwe, aba akoze icyaha.  

5 Umuntu wese uha cyangwa uhesha undi muntu imwe mu nyandiko ziteganyijwe mu ngingo ya 277 y’iri tegeko, azi ko  adakwiye kuyihabwa, aba akoze icyaha.  

6 Umuntu wese wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo nta burenganzira  yabiherewe n’inzego zibifitiye ububasha, amafaranga ari ku ngengo y’imari ya Leta cyangwa ukoresha undi mutungo  wa Leta ibyo bitateganyirijwe, aba akoze icyaha. 

8 

Nanone CAPT Peninah MUTONI na CIV CYARUHINDA Gerard bagakekwaho icyaha  cy’ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa kandi  kigahanishwa ingingo ya 276itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano  muri rusange, n’ingingo ya 4 y’Itegeko Nº  

059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya  ibyaha n’ibihano muri rusange.  

Kuri:  

CAPT Peninah UMURUNGI, CSP Hillary  SENGABO, CSP Olive MUKANTABANA,  CIV NDAYISHIMIYE Reagan, CIV ISHIMWE Ricard, CIV BIRUTA Gregoire,  CIV NKURUNZIZA Innocent, CIV MURAGANE Jean Claude, CIV NZITA Eric,  

CIV NIYIGENA Rome, CIV NDABUNGUYE Alexis, CIV GATETE Thomson, CIV  MUGISHA Frank, CIV IRADUKUNDA Eric, CIV RURANGWA Jules, CIV BIGANIRO  Mucyo, CIV NEMEYE Olivier, CIV NDUWAYEZU Emmanuel, CIV GASHUGI Alice,  

CIV WIBABARA Aime Gloria na, CIV KAGIMBURA Jean De Dieu  

Bose bakekwaho icyaha cyo: kuba icyitso mu guhabwa ku bw’uburiganya inyandiko  n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa  

ingingo ya 4’ Itegeko no 059/2023 ryo kuwa 4/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo kuwa  30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, n’ingingo ya 277 y’itegeko no 68/2018 ryo  kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; kuba icyitso mu gukoresha umutungo  wa Leta icyo utagenewe, icyaha giteganywa kandi kihaganishwa ingingo ya 11 y’itegeko no  54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa n’ingingo ya 4 y’ Itegeko no 059/2023  ryo kuwa 4/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano  muri rusange.  

Incamake y‘imikorere y’ibyaha  

Muri Ministeri y’Ingabo z’u Rwanda (MOD) habamo ishami rikorera muri Etat-Major muri J1  rishinzwe Protocol harimo no gusabira abakozi bayo n’abandi bashobora kugenwa na yo za Air tickets/booking ku ngendo zijya cyangwa ziva mu mahanga ku mpamvu z’akazi cyangwa ku zindi  mpamvu Ministeri yagena.

Capt Peninnah MUTONI akaba yarakoraga muri J1 mu ishami twavuze  rya Protocol guhera mu mwaka wa 2017 kugeza tariki 25/11/2024, akaba yari afite inshingano zo  kuba IC Travel Tickets and Travels Clearence, aho yakoranaga bya hafi na Rwandair  Yitwaje uwo mwanya, mu bihe bitandukanye hagati y’ukwezi kwa 7 n’ukwa 12/2024 Capt Peninah  MUTONI nk’umuntu wari ufite inshingano zo gusabira amatike y’indege abasirikare cyangwa abandi  bantu bemerewe kugurirwa tickets z’indege na MOD, yagiye agurira amatike y’indege ku buryo  bw’uburiganya abantu batandukanye we ubwe atari afitiye uburenganzira bwo kuyabaguririra, nabo  kandi batari bemerewe kuyagurirwa na MOD kuko ingendo bakoraga ntaho zari zihuriye no kuba iyi  Minisiteri y’Ingabo yaragombaga kubishyurira ama tickets n’ibijyana na yo.  

Mu kubikora, Capt Peninnah MUTONI yakoranye bya hafi cyane n’umukozi w’ikipe y’umupira  w’amaguru ya APR FC witwa KALISA Georgine aho bashatse abantu batandukanye bashakaga  gukora ingendo zitandukanye nko kujya mu Gihugu cya Misiri kureba umupira wa APR FC na  Pyramid, kujya muri Tanzaniya kureba umupira wa APR FC na AZAM.  

Hari kandi abasirikare n’abacungagereza baje mu kirihuko mu Rwanda, bava mu butumwa  bw’amahoro (UN Mission) muri Sudan y’Epfo, nabo bahawe Air tikets na Capt Peninah Mutoni  kandi batabyemerewe.  

Ku bandi, abenshi bagizwe n’abafana ba APR FC, ku bwumvikane bw’aba bakozi bombi Capt  Peninah MUTONI na KALISA Georgine bakajya bahabwa na bamwe muri aba bareganwa amadolari n’amafaranga y’u Rwanda kugirango bagurirwe amatike.  

Ayo ma tike ntiyagurwaga ku mafaranga yatanzwe, ahubwo bongerwaga kurutonde rw’abo MOD  yishyurira. Ibyo byamenyekanye ari uko Rwandair yohereje invoices yishyuza MOD.  Impamvu bakoreshaga izi nzira ni uko bishyurage make kuruta uko igiciro cya tike cyari gisanzwe. 

Amadolari n’amafaranga Capt Peninah MUTONI na CIV KALISA Georgine bakiriye,  bayakoresheje mu nyungu zabo kuko barayagabanaga.  

Mu gutanga ayo mafaranga hakoreshejwe MOMO aho amafaranga yoherezwaga kuri telephone  ibaruye kuri CAPT Peninah MUTONI 0783307330 andi yashyizwe kuri account ye iri muri  ZIGAMA CSS andi akaba yarayahawe mu ntoki. 

Maj Vincent Murigande 

• Ashinjwa na Capt Peninah Mutoni ko ariwe wamuhaye amabwiriza yo kugurira ticket Hillary  SENGABO na Oliva MUKANTABANA  

• Yahabwaga kopi kuri email zose zasabirwaga abantu amatike bigashyirwa ku izina rya  MOD kandi badafite aho bahuriye nayo.  

• Nanone afatanyije na UMURUNGI Sylvie na MANZI Ezra bacuze umugambi banawushyira  no mu bikorwa wo gufata amadolari 700 y’igihombo cyari cyagizwe na UMURUNGI Sylvie  mu kazi ke ka buri munsi ko gukata amatike bemeranya ko yongerwa kuri invoice ya  GASANA Godefrey, ibyo bikaba byemezwa na Lt Angelique KUBWIMANA kuko nawe  yari muri iyo nama yashyize uwo mugambi mu bikorwa.  

Ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko mpimabano,  CAPT Peninah MUTONI amaze kubona ko byamenyekanye ko CAPT Peninah UMURUNGI  atiyishuiriye itike kuko yari yamushyize ku rutonde rw’abagomba kwishyurirwa itike na MOD,  yifashishije umukozi wa Rwandair CYARUHINDA Gerard bakora inyandiko bise Invoice proforma  igaragaza ko CAPT Peninah UMURUNGI yiyishyuriye.

Ibyo bigaragazazwa n’iyo Invoice hamwe  n’inyandikomvugo ya Capt Peninah MUTONI wemeza ko iyo profoma yayikorewe na  CYARUHINDA Gerard.  

Impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwa 

KURI CAPT PENINAH MUTONI WENYINE  

– Mu nyandikomvugo za CSP Hillary SENGABO avuga ko mu kwezi kwa 11/2024 ari muri Sudan  y’epfo mu butumwa bw’amahoro yiteguraga kuza muri Conge yavuganye na CAPT Peninah  MUTONI kugirango amugurire itike ya Rwandair, maze Capt Peninah ahita amuha compte ye  ya ZIGAMA CSS 6334 amubwira ko yoherezaho amadorali 534 nawe amwoherereza itike.  

– CSP Hillary SENGABO akomeza avuga ko yamwohereje andi madolari 534 ku nshuro  ya kabiri kugira ngo yishyurire Capt Winny BATAMURIZA nawe wifuzaga kuza mu kiruhuko,  kubera ko we nta madolari yari afite. Ayo madolari nayo yoherejwe kuri account ya CAPT  Peninah MUTONI.  

– CSP Olive MUKANTABANA, mu nyandikmvugo ze, avuga ko nomero ya telefone ya CAPT  Peninah MUTONI yazihawe na CAPT Peninah UMURUNGI babanaga muri Sudani y’epfo.

11 

akaba ari we wabahuje kugirango amugurire itike. Baravuganye, amubwira igiciro hanyuma CSP  Olive MUKANTABANA yohereza umwana we witwa ISHIMWE David amushyira $534.  CAPT MUTONI ahita amwoherereza itike ya Rwandair kuri whatsapp.  

– Hari Bank transactions zigaragaza ko ayo ma $ yacishijwe kuri account ya Capt Peninah  UMUTONI na UDAHEMUKA Bruce ariyo 6334.  

– Hari invoice ya Rwandair yishyuza MOD urugendo rwakozwe na SENGABO Hillary na  MUKANTABANA Olive ikagaragaza ko buri muntu agomba kwishyurirwa $1340 ibi bikaba  bitandukanye nayo Capt Penninah MUTONI yabatse angana na 534$ buri muntu  

– Hari inyandiko ya Rwandair igaragaza ko Hillary SENGABO na MUKANTABANA Olive  basabiwe itike na Capt Penninah MUTONI  

– Umutangabuhamya Civ. Ishimwe David (umwana wa CSP Mukantabana Olive) avuga ko taliki  20/11/2024 yahuriye na CAPT Peninah MUTONI ku irimbi rya Busanza amuha $600 ya  tike ya Nyina Olive $534 nyuma yaje kumusanga kuri MINADEF CAPT Peninah MUTONI  amusubiza 66$ (balance).  

-Hari Umutangabuhamya Sgt KABERUKA Jeaninne (Team manager wa APR BBW) uvuga  ko CSP Hillary SENGABO na MUKANTABANA Olive batabarizwa muri APR BBW  bitandukanye n’ibyavuzwe na CAPT Peninah MUTONI (QR10) wemeje ko ari abakinnyi ba APR  BBW.  

– Hari itike y’indege igaragaza urugendo SSP Mukantaba Olive yakoze ava Entebe ajya Kigali,  

– CAPT Peninah UMURUNGI mu ibazwa rye avuga ko ariwe wahuje Capt Peninah MUTONI na  CSP Hillary SENGABO kugirango amugurire itike agakomeza avuga ko nawe ubwe yaguriwe  itike na mugenziwe CAPT Peninah MUTONI bakoraganaga muri Protocol ya J1 mbere y’uko  ajya mu butumwa bwa UN, noneho Capt Peninah MUTONI ahabwa amafaranga ibihumbi 710,000  Frw n’umugabo wa CAPT Peninah UMURUNGI.  

– Hari itike y’indege igaragaza urugendo CSP Olice MUKANTABANA yakoze ava Entebe ajya  Kigali, 

– Hari itike y’indege yagendeweho na Capt Winny BATAMURIZA ku rugendo yakoze  ENTEBBE-KIGALI (aller-retour)  

– Hari itike y’indege igaragaza urugendo Capt Peninah UMURUNGI yakoze kuva Entebe aza Kigali.

 Kuri capt peninah mutoni na civ Kalisa Georgine  

-Civ. WIBABARA Gloria mu nyandikomvugo ze, avuga ko yabwiye Kalisa Georgine ko yifuza  kujya gufana APR amusaba ko yamufasha kubona itike y’indege maze Kalisa Georgine ahita amuha  nomero za telephone za Capt Peninah yoherezaho amafaranga 721,875 ariko kubera ko yari  atarabona visa, indege iramusiga asabwa kwishyura andi 103.500 nayo ayohereza kuri MOMO ya  Capt Peninah Mutoni.

– Civ KALISA Georgine avuga ko amafaranga yakiriye yose yahawe na bamwe mu bafana ba  APR FC yayashyikirizaga Capt Peninah MUTONI.  

– Hari inyandikomvugo yivuguruzanya hagati ya Kalisa Georgine na Capt Peninah Mutoni, aho  Kalisa Georgine amushinja kuba hari ama $ yahaga CAPT MUTONI amusanze kuri office za  APR FC ngo ajye kugura amatike y’abafana ndetse akanamugaragariza zimwe muri message  bandikiranaga.  

– Kuba hari inyandiko igaragaza message tuvuze haruguru ku biganiro byabayeho hagati ya Capt  Peninah na KALISA Georgine aho Capt Peninah yandikiraga KALISA Georgine amugaragariza  amafaranga amaze kwakira agira Ati: wampaye $1305 Daniel $180, Biganiro $125,  Ishimwe $525, Perezida $367

– Hari secreenshoot zatanzwe na Kalisa Georgine zigaragaza ko yagiranye ikiganiro na Capt  Peninah Mutoni kuri whatsap Kalisa Georgine amubwira ko yamuhaye $125ya Biganiro,  180$ ya Daniel 525$ ya Ishimwe,367$ ya Perezida.  

– Gashugi Alice asobanura ko mu kwezi kwa 9/2024 yamenye amakuru ko abafana bashaka  guherekeza ikipe biyandikisha bakazajyana nayo maze ahita abaza Kalisa Georgine amusubiza ko  azabafasha kubashakira visa na passport de servise.

Akomeza avuga ko yajyanye passport ye kuri office ayishyira Georgine ahita amubwira ko hari umuntu witwa Peninah ukorera MINADEF  uzabafasha kubona itike y’indege ku giciro gito nyuma ajya kuri office yitwaje ama $ ari hagati  ya 500 na 650 ayaha Kalisa Georgine ahita ayashyira mu gipapuro. 

Akomeza avuga ko nyuma y’uko indege ibasize Kalisa Georgine yamusabye kongera gutanga andi  mafaranga 170,000 frw ya VISA nayo yoherewe kuri MOMO ya Capt Penina  

– CIV. RUTAREMERA Jules avuga ko mu kwezi kwa 9/2024 yatanze amadolali ari hagati ya 500  na 600 ayahereza KALISA Georgine hashize iminsi mike KALISA Georgine atanga itangazo  ku rubuga rwa whatsapp ko buri muntu yongeraho amafaranga 87,000 FRWya visa ayohereza kuri  momo atibuka uwo ibaruyeho ariko iyo numero yoherejeho ayihawe na Georgine.  

Akomeza avuga ko umunsi wo kugenda abantu bose batari bafite passport de servise basigaye kubera  ikibazo cya visa maze Kalisa Georgine ababwira ko bagomba gutanga andi mafaranga we atanga  amafaranga 103,000 ayohereza kuri nimero ibaruye kuri CAPT Peninah.

– CIV.RURANGWA Jules asobanura uko yavuganye na Kalisa Georgine amusaba guherekeza  ikipe amusubiza ko ari ibisanzwe ko asabwa kwishyura 1,100 $ anamubwira ko hari  umu Agent w’umu mama ukatishiriza itike abakinnyi.  

Akomeza avuga ko ku munsi ukurikiyeho yagiye kuri office za APR FC ahasanga Kalisa Georgine  ari kumwe n’umu mama w’inzobe. Icyo gihe Kalisa Georgine amubwira ko uwo ari we wa mu mama  yamubwiraga ushinzwe ibintu by’amatike.

Rurangwa Jules ahita afata ya 1,100$ ayahereza uwo  mu mama ahita yigendera agaruka ku munsi ukurikiyeho Kalisa Georgine amuha itike y’indege.  Uwo mu mama uvugwa KALISA Georgine yasobanuye ko ari CAPT Peninah MUTONI.  

-CIV. NDAYISHIMIYE Reagan (umunyamakuru) avuga ko mu kwezi kwa 09/2024 yagiye kuri  office za APR FC agaha Kalisa Georgine $540 ya tike y’indege na $100  ya  VISA, nyuma y’iminsi KALISA Georgine amusanga ku kibuga cy’indege ari hamwe n’abandi  amuha itike na passport de service. Ayo mafaranga Kalisa Georgine yemeza ko yayahaye CAPT  Peninah MUTONI.  

– CIV. NEMEYE Olivier asobanura uko yabajije Kalisa Georgine ko ashaka kuzaherekeza  ikipe igiye gukina mu Misiri nyuma amwohereza audio ivuga ko niba ashaka kugenda yatanga $525 akayazana mu gitondo. Avuga ko yatumye uwitwa Uwiringiyimana Jean Pierre  ayashyira Kalisa Georgine amusanze kuri office.  

Akomeza avuga ko nyuma Kalisa Georgine yamubwiye ko atanga andi mafaranga 87,500FRW  ayohereza uwitwa Mutoni. Akanavuga ko ubwo bari ku kibuga indege imaze kubasiga we n’abandi bafana uwitwa KAGIMBURA JDD yababwiye ko bagomba kongera gutanga andi mafaranga  103,500 Frw ayohereza kuri numero 0783307330 ibaruye kuri CAPT Peninah Mutoni akoresheje  compte ye ya BK100001524695.  

Avuga ko nubwo atazi isura ya Mutoni Peninah ko bandikiranye kuri whatsapp, Mutoni  Peninah amwoherereza urutonde rw’abantu 11 bagombaga kugenda we arebye abona ntiyibonaho  amusubiza ko agiye kumubariza, bongera kwandikirana CAPT Mutoni Peninah amubwira ibyo  kugenda n’amafaranga agomba gutanga.  

– CIV KAGIMBURA Jean De Dieu avuga ko yagiye gufana APR FC mu Misiri atanga $525 ayahaye KALISA Georgine naho aya VISA 87,000 frw ayaha CAPT Peninah kuri MOMO ye.  Nanone hakaba hagaragara Invoice ye hamwe n’itike bibarwa kuri MOD.  

– CIV. GATETE Tomson avuga ko yagiye kuri office za APR FC ahasanga KALISA  Georgine amuha passport $520 ya tike. Avuga kandi ko yahavuye Kalisa  Georgine akamwandikira amubwira ko atanga andi mafaranga 87,000 FRW ayohereza uwitwa  MUTONI.  

Avuga ko umunsi wo kugenda we n’abagenzi be basigaye kubera ikibazo cya visa maze bigeze  nimugoroba uwitwa Kagimbura yohereza message ku rubuga bari bahuriyeho ababwira ko buri  muntu yohereza amafaranga 103,500 kuri nomero 0783307330 ngo kuko indege yabasize akiribona  ahita ayohereza ndetse anahamagara Capt Peninah amusaba itike y’indege amwoherereza amatike  y’abantu 14 harimo n’iye amubwira ko ayashyira ku rubuga.  

Avuga ko we taliki 13/9/2024 yoherereje Capt Peninah Mutoni amafaranga 33,400 yaburaga ku  madolari yari yahaye Georgine ngo yuzure 525$.  

– NZITA Eric avuga ko yagiye kuri office za APR FC ahasanga Kalisa Georgine amuha amadolari ari hagari ya 520 na 560 $ ya tike. Avuga ko yamuhaye andi mafaranga agera mu bihumbi  700.000 yishyurira uwitwa MUGISHA Frank Alias Jangwani ayohereza kuri MOMO nomero  ibaruye kuri Peninah MUTONI ayihawe na Georgine ayohereza akoresheje telephone ye  0782206926. 

Akomeza avuga ko indege yabasize kubera kubura visa biba ngombwa ko yongeraho amafaranga  arenga 100.000 Frs yishyurira na Mugisha Frank nayo yoherezwa kuri nomero yavuzwe  haruguru.  

– CIV. MUGISHA Frank Alias Jangwani avuga ko ubwo ikipe ya APR FC yajyaga gukina na  Pyramid mu MISIRI yagiyeyo nk’umufana ariko agenda yishyuriwe na Nzita Eric. N’ubwo Mugisha  Frank avuga ko yishyuriwe n’undi, ariko Rwandair yohereje invoice muri MOD yishyuza.  

– CIV. BIRUTA GREGOIRE avuga ko ubwo APR FC yiteguraga gukina na Pyramid  yamenye ko abafana bashaka guherekeza ikipe barimo kujya kuri office za APR FC, ajyayo  ahasanga Georgine amubwira ibisabwa harimo amafaranga ya tike na passport. Ako kanya ahita  aha Kalisa Georgine $520.  

Akomeza avuga ko umunsi wo kugenda bageze ku kibuga bababwira ko hari ikibazo cy’ibyangombwa  maze Kalisa Georgine abwira abatagiye ko bagomba kongeraho amafaranga 103,500  bakayohereza kuri numero ya Peninah arayibaha 0783307330 boherezaho amafaranga.  

Akomeza avuga ko yahise afata secreen shoot ayoherereza Capt Peninah nk’ikimenyetso cy’uko  yishyuye.  

– ISHIMWE Ricard avuga ko hari 700$ yashyiriye Kalisa Georgine  kuri office ye ngo amugurire itike y’indege ari saa 17h00, hanyuma yumva Kalisa Georgine  ahamagara Capt Peninah Mutoni amubwira ngo ku rutonde yongereho umunyamakuru witwa  ISHIMWE  Ricard.

Akavuga kandi ko KALISA Georgine yamuhaye nomero ya telefone ya Capt Peninah Mutoni  amwohererezeho amafaranga ya visa angana na $83. Iperereza ryagaragaje ko ava mu Misiri  yohererejwe itike na CAPT Peninah MUTONI agaruka n’indege ya Rwandair.  

– IRADUKUNDA Eric mu ibazwa rye asobanura ko yagiye Tanzanie n’imodoka ariko  mu kugaruka yohereza amafaranga arenga 200,000 kuri numero ya Capt Peninah Mutoni  amukatishiriza itike y’indege agaruka mu ndege imwe n’abakinnyi.

Ariko hari invoice igaragaza ko  Rwandair yishyuza MOD uru rugendo kandi atari umukozi wayo.  

– Kuba hari historique igaragaza ko habayeho ihererekanya ry’amafaranga yagiye kuri  numero ya telephone ya capt Peninah MUTONI ayohererejwe na bamwe mu bafana batandukanye 

ba APR FC nka NDABUNGUYE alex, NKURUNZIZA innocent, IRADUKUNDA eric,  DUSENGE Josine, RUKUNDO Pierrot, WIBABARA Gloria, KAGIMBURA Jea De Dieu, BIRUTA  Gregoire, GATETE Tomson, GASHUGI Alice, RUTAREMERA Jules, bigaragaza neza impamvu  zikomeye zituma CAPT MUTONI nabo areganwa na bo ibyaha bakekekwaho barabikoze.  

– UMUTANGABUHAMYA LT AIME CONFIANCE AMAHIRWE ukorera mu ishami  rya J1 asobanura uko mu bihe bitandukanye Capt Peninah Mutoni yasabiraga abantu amatike  y’indege akabikora mu mazina ye ariko abonye bimaze gukabya abimenyesha abayobozi anabishyira  muri raporo maze abayobozi babuza Capt Peninah kongera kubikora.  

Akomeza avuga ko atari abayobozi ba J1 gusa babimubujije ahubwo ko n’abakozi ba Rwandair na bo  bamubujije kujya akoresha amazina y’undi mu gihe cya booking.  

Yasobanuye ko ikigaragaza ko abantu bagaragara ko ariwe wabasabiye byakozwe na Capt Peninah  Mutoni ari uko Email zose zakurikiragaho booking na confirmation, gusabira itike usabirwa  Rwandair yandikiraga Capt Peninah nawe agakora confirmation. 

– NDUWAYEZU Emmanuel avuga ko mu kwezi kwa 9/2024 we n’abagenzi be b’abafana ba  APR Kalisa Georgine yababwiye ko azabashakira amatike ya macye akanabashakira visa yo mu  MISIRI ngo kuko igorana kuyibona.

 Avuga ko yahaye Kalisa Georgine 500$ ya tike ariko  ntibagenda, yongera kumuha amafaranga 85,000, yishyura n’andi 70$ ya VISA nayo ayaha  Kalisa Georgine. Nyamara hari invoice Rwandair yoherereje MOD yishyuza uru rugendo.  

Akomeza avuga ko taliki 19/9/2024 we na bagenzi be babafana bagiye ku kibuga cy’indege nk’uko  Kalisa yari yabibabwiye bahurirayo n’umusirikare witwa Capt Penninah Mutoni abazaniye amatike  buri wese agenda amuha iye ariko bamwe muri bo barebye basanga handitseho ko ari ukugenda gusa. 

Capt Mutoni Penninah ababwira ko batabigiraho ikibazo ngo biraza gukemuka. avuga ko bagiye mu  misiri koko kandi ntibahura n’ikibazo cyo kugaruka.  

NDUWAYEZU Emmanuel Yavuze ko mu bafana bajyanye bazaniwe itike na Capt Penninah  MUTONI harimo mubo yibuka ari: Iradukunda Eric, Biganiro Mucyo Alias Hunter, Nizigiyimana  Daniel, Ndayishimiye Dieudonne, Muragane JC, Ndabunguye Alex, Niyigena Rome, Nkurunziza  Innocent, Gatete Tomson, Julius, Dada na Kalimbura. 

Akomeza avuga ko ubusanzwe iyo bagiye gufana APR biyishyurira ariko uwo munsi  icyabiteye ngo ni uko Kalisa Georgine yababwiye ko arabafasha kubona tike za make no kubona  VISA byoroshye.  

NDUWAYEZU Emmanuel akomeza asobanura ko ku rugendo yakoreye Kigali Dal Salam ubwo  APR FC yiteguraga umukino wa SIMBA DAY itike y’indege yayiguriwe n’uwari Chairman wa APR  FC kuko ariwe wari umutumye amusaba kugenda mbere ngo arebe ibijyanye n’ama Hoteli n’imodoka, akavuga ko itike y’indege yahihawe na Kalisa Georgine amusanze kuri office za APR  FC.

– CIV. MURAGANE J Claude asobanura uko mu kwezi kwa 8/2024 we na bagenzi be  baherekeje ikipe ya APR FC igiye gukina muri Tanzaniya bageze mu nzira bakora impanuka bamwe  bafata icyemezo cyo kugaruka n’indege mu gihe ari gushaka uko yagura itike uwitwa GASANA Jean  Yves bari kumwe amubwira ko atakwirirwa agura itike ngo kuko mu ndege ya APR FC harimwo  umwanya.

Avuga ko yamubwiye ko agiye kumubariza Kalisa Georgine amaze kumubaza amubwira  ko asabwa kwishyura amafaranga 210.000 kuri MOMO 0783307330 ibaruye kuri Peninah Mutoni  amaze kuyishyura uwitwa Nkurunziza ahita amwohereza itike y’indege kuri telephone,  nyamara hari invoice Rwandair yoherereje MOD yishyuza uru rugendo.  

– CIV. NDABUNGUYE Alex asobanura ko taliki 16/8/2024 aribwo we na bagenzi be  berekeje Tanzaniya bagiye gufana APR FC ubwo yarifitanye umukino na AZAM FC maze bageze  mu nzira bakora impanuka.

Akavuga ko yahamagaye Kalisa Georgine amubaza niba kugenda  n’indege bishoboka amusubiza ko byashoboka amubwira ko nomero bagomba kwishyuraho ari  0783307330 ibaruye kuri Peninah Mutoni yayihaye Nkurunziza Innocent. Nyuma ayoherezaho  210.222 frw amukatishiriza itike y’indege, hanyuma taliki 19/8/2024 umukino urangiye bagarukana  n’abakinnyi ba APR FC i Kigali. Nyamara hari invoice Rwandair yoherereje MOD yishyuza uru  rugendo.  

– CIV GASANA Yves Alias Fils asobanura uko we na bagenzi be bagiye Tanzaniya bagiye  gufana APR FC bagenda n’imodoka ariko bagezeyo nyuma yumva amakuru ko mu ndege  yazanye abakinnyi harimo umwanya abaza uko yabigenza uwari utanze ayo makuru amubwira ko  yavugisha Kalisa Georgine. 

Akomeza avuga ko yahise ahamagara Kalisa Georgine amubwira ko imyanya irimo ko igisabwa ari  ukohereza passport ye anamuha nomero ibaruye kuri CAPT Mutoni Peninah amubwira  ko ariyo yishyuraho.

Akavuga ko yahise yishyuraho amafaranga arenga ibihumbi 200.000 FRW  amaze kuyohereza message ayoherereza Kalisa Georgine undi amwohereza itike y’indege kuri  whatsapp maze mu kugaruka we na bagenzi be bari bishyuye binyuze kuri Kalisa Georgine na Capt  Peninah Mutoni bose bagaruka mu ndege imwe n’abakinnyi. Nyamara hari invoice Rwandair  yoherereje MOD yishyuza uru rugendo.  

– CIV NIYIGENA Rome asobanura ko yagiye Tanzania gufana ikipe ya APR FC agenda na  Bus bamaze kugerayo ubwo bari muri restaurant amenya amakuru ayahawe na Nkurunziza Innocent  ko bashobora kugarukana n’abakinnyi. Avuga ko yishyuye 210,000FRW kuri nomero ibaruye kuri  CAPT Peninah MUTONI. Nyamara hari invoice Rwandair yoherereje MOD yishyuza uru rugendo.  

– Civ. NKURUNZIZA Innocent avuga ko yagiye gufana ikipe ya APR FC agenda n’imodoka  ariko mu kugaruka agaruka n’indege abifashijwemo na Kalisa Georgine wari umukozi wa APR FC.  Akomeza avuga ko yishyuye amafaranga 210.000FRW kuri nomero ibaruye kuri CAPT Mutoni  Peninah. Nyamara hari invoice Rwandair yoherereje MOD yishyuza urwo rugendo  

– Umutangabuhamya Col Rtd Richard KARASIRA (wari Chairman wa APR FC) avuga  ko atigeze atanga itangazo rivuga ko abifuza guherekeza ikipe mu MISIRI bazabafasha kubona itike  ya make ahubwo ko nk’uko bisanzwe bamenyesha komite z’abafana umunsi izagendereraho  ikanabamenyesha ko abifuza guherecyeza ikipe bazayiherekeza.  

Akomeza avuga ko icyo bababwiye ari uko bazafashwa kubona visa kuko iya MISIRI igoranye naho  ibijyanye na ticket yindege bikaba ari ibyabo kugiti cya bo (QR5)  

 Avuga ko Kalisa Georgine atari afite inshingano zo kwakira amafaranga y’abantu bifuzaga  kugura itike y’indege akavuga ko ibyo yabikoze ku kigiti cye ngo kuko inshingano ze kwari  ukwandika abantu kugirango bafashwe gusabirwa visa.  

 Avuga ko Civ. Nduwayezu Emmanuel kurugendo yakoreye Kigali Tanzania yishyuriwe na  equipe kuko yoherejwe nka advance patty akanavuga ko ari we wabwiye Kalisa Georgine ko afata  amafaranga akagura itike ya Nduwayezu Emmanuel bityo ko ayo mafaranga atagomba kwishyuzwa  MOD. 

 Akomeza avuga ko umuntu wese utari ku rwandiko yandikiye PS adakwiye kwishyurirwa na  MOD, ndetse ko akurikije invoice yo kuwa 13/9/2024 we yatanze urutonde rwabantu 41 akavuga ko  abandi bantu 4 biyongeraho batabazwa MOD, ikindi ni uko Kalisa Georgine niwe wateguye urwo  rutonde nka DAF  

KAGIMBURA Jean De Dieu avuga ko yagiye mu Misiri kuri ticket y’indege yahawe na Capt  Peninah MUTONI na KALISA Georgine ahaye 525 USD ya Ticket KALISA Georgine na 87000  Frw ya VISA yoherereje Capt Peninah Mutoni kuri MOMO ye. Na none hakaba hari invoice na  Tickey ye byashizwe kuri MOD.  

– Hari ibaruwa Col Rtd Richard KARASIRA yandikiwe PS yo kuwa 13/9/2024 iherekejwe  n’urutonde rwabantu 41 bagombaga kujya mu MISIRI bishyuriwe na MOD (administration 4,  Techical staff 13, abakinnyi 22 n’abanyamakuru 2) ariko kuri urwo rutonde abanyamakuru  BIGANIRO Mucyo na NDAYISHIMIYE Reagan ntibagaragara kuri uru rutonde. Bivuze ko  batagombaga kwishyurirwa na MOD Ticket y’indege bagendeyeho.  

– Hari Air Ticket yagendeweho na Nduwayezu Emmanuel KIGALI –DAR ES SALAM  

– Hari invoice Rwandair yishyuza MOD 500 USD y’urugendo rwakozwe na Nduwayezu  Emmanuel KIGALI- DARES SALAM aller retour  

– Hari invoice (cancellation fees) Rwandair yishyuza MINADEF 160$ yurugendo rwagombaga  gukorwa na Nduwayezu Emmanuel KIGALI- DARES SALAM.  

– Hari Requeste yasabiwe BIGANIRO MUCYO kurugendo KIGALI DAR ES Salaam bisabwe  na Capt Penninah Mutoni,  

– Hari Air ticket ya BIGANIRO Mucyo ku rugendo yakoreye Kigaki Dar Es Salaam aller retour  – Hari Invoice Rwandair yishyuza MINADEF 1,013.00 $ yurugendo rwakozwe na BIGANIRO  Mucyo  

– Hari Request yakozwe na Capt Penninah Mutoni asabira itike; NDABUNGUYE alex,  MUKARAGE Jean Claude, NIYIGENA Rome na NKURUNZIZA Innocent, muri ubwo busabe  akagaragaza ko abasabiwe bagomba gushyirwa muri flight imwe Nikipe ya APR FC kurugendo  Kigali Dar Es Sallam, 

20 

– Hari Air ticket ya Nkurunziza Innocent  

– Hari Air ticket ya Muragane J Claude  

– Hari Air ticket ya Niyigena Rome,  

– Hari Invoice Rwandir yishyuza 4,560.00USD yurugendo rwakozwe na NDABUNGUYE alex,  MUKARAGE Jean Claude, NIYIGENA Rome na NKURUNZIZA Innocent kurugendo Dar Es  Salaam-Kigali (retour)  

– Hari Request yakozwe na Capt Peninah Mutoni asabira itike y’indege IRADUKUNDA Eric  kurugendo Kigal Dar Es Salaam,  

– Hari Ticket ya Iradukunda Eric kurugendo rwa Dar Es Salaam-Kigali(retour)  

– Hari Invoice Rwandair yishyuza MINADEF ama dollar 1,365.00 USD yurugendo rwakozwe na  IRADUKUNDA Eric kurugendo Dar Es Salaam-Kigali (retour)  

– Hari Request yakozwe na Capt Peninah Mutoni asabira itike y’indege uwitwa Ndayishimiye  Dieudonne anasaba ko yakongerwa kurutonde rwabantu 43 bagombaga gukora urugendo Kigaki  Dar Es Salaam  

– Hari Invioce Rwandair yishyuza MOD 1, 753.00USD kurugendo rwakozwe na Ndayishimiye  Dieudonne Kigali Dar Es Salam  

– Hari Request yasabwe na Capt Penninah MUTONI asabira itike y’indege NIZIGIYIMANA  Emmanuel kurugendo KIGALI CAIRO asaba guhindura akagenda taliki 19/9/2024 aho kuba taliki  17/9/2024  

– Hari Air ticket ya Nizigiyimana Daniel yo kuwa 17/9/2024 kurugendo yakoze Kigali Cairo (aller  retour) 

– Hari Air ticket ya Nizigiyimana Daniel yo kuwa 16/9/2024 kurugendo yagombaga gukora Kigali  Cairo (aller retour)  

– Hari Invoice ya Rwandair yishyuza MOD angana na 1,625 $ ku rugendo Nizigiyimana Daniel  yakoreye Kigali Cairo (aller-retour) 

21 

– Hari document isaba booking and confirmation byasabwe na Capt Peninah Mutoni asabira  abarimo: Gashugi Alice, Nemeye Diedonne, Rutaremara Jules, Gatete Tomson, Ndayishimiye  Reagan, Nzita Eric, Biruta Gregoire, Kagimbura JDD, Biganiro Mucyo, Rukundo Pierrot,  Wibabara Aime Gloria aba bakaba barasabiwe nk’abantu bemerewe kwishyurirwa ama tike na  MOD kandi mu by’ukuri batari babyemerewe.  

– Hari Invoice no 63269 ya Rwandair yishyuza MOD kubantu 45. Abakoze urugendo Kigali CAIRO kuri uru rutonde haragaragaramo Biganiro Mucyo, Rurangwa Jules, Ndayishimiye Reagan  na Nizigiyimana Daniel bongewemo kuburyo bw’uburiganya.  

– Hari Invoice No 61384 Rwandair yishyuza MOD angana na 67,373,59$ kurugendo Kigali-Cairo  aller Retour rwakozwe na Rukundo Pierrot, Gashugi Alice, Umutoni Claire, Rutaremara Jules,  Nzita Eric, Nduwayezu Emmanuel, Mugisha Frank, Ishimwe Ricard, Kagimbura JDD, Gatete  Tomson, Biruta Gregoire, Nemeye Olivier, Wibabara Aime Gloria.  

– Hari Air ticket ya Ndayishimiye Reagan kurugendo Kigali-Cairo aller-Retour  – Hari Air ticket ya Biganiro Mucyo kurugendo Kigali-Cairo aller-Retour  – Hari Air ticket ya Rurangwa Jules kurugendo Kigali-Cairo aller-Retour  

– Hari Air ticket ya Nizigiyimana Daniel Kigali-Cairo aller-Retour  

– Hari Air ticket ya Nizigiyimana Daniel yo kuwa 16/9/2024 

– Hari invoice Rwandair yishyuza MINADEF 1,625.00 $ ku rugendo rwakozwe na Nizigiyimana  Daniel  

Kuri MAJ Vicent MULIGANDE, CIV UMURUNGI Sylvie na CIV MANZI Ezira bashinjwa  na LT Angelique KUBWIMANA ko Maj Vicent MULIGANDE yamuhamagaye munama bakicara  maze bakemeza ko igihombo cya UMURUNGI Sylvie cya 700 USD cyongerwa ku giciro cy’indege  cya Godefrey GASANA.  

Kuri CAPT Peninah MUTONI na CIV CYARUHINDA Gerard, Impamvu zikomeye ku cyaha  cy’ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko mpimbano zishingiye mu kuba hari  proforma Invoice yanditseho paid avuga ko yakorewe muri Rwandair ariko bikemezwa na Rwamo Bob ukuriye ishami muri finance ya Rwandair ko iyo nyandiko iteye gutyo itabaho kandi ko ari  impimbano.  

Impamvu zikomeye kubasigaye bose baregwa nk’ibyitso 

– Kuba bose mu nyandikomvugo zabo zitandukanye bemera ko batanze amafaraga kugirango  bahabwe itike na CAPT Peninah MUTONI bahujwe na KALISA Georgine.  

– Hari abayashyize kuri Bank account ya Capt Peninah muri ZIGAMA CSS  – Hari abayahaye CAPT Peninah MUTONI mu ntoki  

– Hari abayahaye CAPT Peninah MUTONI kuri MOMO  

– Hari invoices za Rwandair zishyuza ingendo abaregwa nk’ibyitso bakoze  

– Hari ibyo bose basobanuye mu nyandikomvugo za bo kandi bihura n’ibyavuzwe harugru  

– Kuba hari Historique igaragaza uko abatanze amafaranga bayahaye CAPT Peninah MUTONI  anyuze kuri MOMO ye, ibi bikorwa byose bigize impamvu zikomeye.  

Icyo dusaba urukiko 

Kuri CAPT Peninah MUTONI 

Dushingiye ku biteganwa n’ ingingo ya 90 niya 80 igika cya nyuma z’ Itegeko nº 027/2019 ryo ku  wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha turasaba Urukiko rwa  Gisirikare ko rufunga by’agateganyo CAPT Peninah MUTONIkuko hari impamvu nshya  zagaragajwe kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo.  

Hashingiwe na none ku biteganywa mu ngingo ya 3 igika cya mbere agace ka kane n’ingingo ya 66  z’iri tegeko, ibimaze kugerwaho bikaba bihagije byatuma afungwa igihe cy’imimsi mirongo itatu  (30), kubera ko ibyaha akekwaho bihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura, no kuba ari bwo  buryo bwonyine bwatuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye.  

Dushingiye kandi ku biteganwa n’ ingingo ya 3 igika cya mbere agace ka kane n’ingingo ya 66 z’  Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha,  ndetse no ku mpamvu zikomeye tumaze kuvuga haruguru, turasanga ibimaze kugerwaho mu 

23 

iperereza bituma dukeka ko Maj Vicent MULIGANDE, CAPT Peninah UMURUNGI, CSP Hillary  E SENGABO, CSP Olive MUKANTABANA, CIV KALISA Georgine, CIV NDAYISHIMIYE  Reagan, CIV ISHIMWE Ricard, CIV BIRUTA Gregoire, CIV NKURUNZIZA Innocent, CIV  MURAGANE Jean Claude, CIV NZITA Eric, CIV NIYIGENA Rome, CIV NDABUNGUYE  Alexis, CIV GATETE Thomson, CIV MUGISHA Frank, CIV IRADUKUNDA Eric, CIV  RURANGWA Jules, CIV BIGANIRO Mucyo, CIV NEMEYE Olivier, CIV NDUWAYEZU  Emmanuel, CIV CYARUHINDA Gerard, CIV GASHUGI Alice, CIV WIBABARA Aime Gloria,  CIV UMURUNGI Sylvie, CIV MANZI Ezira na KAGIMBURA Jean De Dieu bashobora kuba  barakoze ibyaha bakekwaho bihagije, bityo tukaba dusaba Urukiko rwa Gisirikare ko bafungwa  by’agateganyo igihe cy’imimsi mirongo itatu (30) kubera ko ibi byaha bakekwaho gihanishwa  igifungo cy’imyaka ibiri (2) nibura, no kuba ari bwo buryo bwonyine bwatuma inzego z’ubutabera  zibabonera igihe zibakeneye.  

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share4Tweet2Send
Previous Post

ibyavugiwe mu rubanza rw’abasirikare n’abasivile

Next Post

Nufashwa Yafasha Organization yasohoye Raporo y’ibikorwa by’umwaka 2024 – 2025.

Peacemaker PUNDIT

Peacemaker PUNDIT

IZINDI NKURU WASOMA

Uganda: Fik Fameica Yateguje Igitaramo i Lugogo

by Alex RUKUNDO
6 days ago

Umuhanzi wo muri Uganda, Fik Fameica, yateguje igitaramo cye cyizaba ku itariki ya 5 Nzeri, kikaba cyitezwe. Yatangiye imyiteguro ya...

Bushali muri rwaserera, Tiwa Savage kuri Tatoo (Avugwa mu myidagaduro)

Bushali muri rwaserera, Tiwa Savage kuri Tatoo (Avugwa mu myidagaduro)

by Peacemaker PUNDIT
1 week ago

Iyi nkuru ikubiyemo amakuru avugwa mu isi y’imyidagaduro. Ntabwo twakusanyije amakuru menshi ahubwo twakurikiranye ikibazo cya Bushali n'umuyobozi wa PSF...

Zuchu yasusurukije umuhango wo gusoza CHAN 2024 i Nairobi

Zuchu yasusurukije umuhango wo gusoza CHAN 2024 i Nairobi

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu, yatumiwe mu muhango wo gusoza irushanwa rya CHAN 2024, nk'umuhanzi  mukuru, iri rushanwa rya CHAN 2024,...

Next Post
Nufashwa Yafasha Organization yasohoye Raporo y’ibikorwa by’umwaka 2024 – 2025.

Nufashwa Yafasha Organization yasohoye Raporo y'ibikorwa by’umwaka 2024 - 2025.

Abahanzi 25 batumye Nigeriya imenyekana

Abahanzi 25 batumye Nigeriya imenyekana

Pasiteri Bugembe tayangaje ko azarekera gukora umuziki afite imyaka 60

Pasiteri Bugembe tayangaje ko azarekera gukora umuziki afite imyaka 60

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...