• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, April 3, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Umunyamakuru Viana Indi yasezeye kuri next Media

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
March 16, 2026
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umunyamakuru ukora inkuru z’imyidagaduro Vivian Ayesiga Kabahindi, wamamaye nka Viana Indi,yasezeye ku kigo cy’itangazamakuru Next Media nyuma y’imyaka ine agikorera.

Uyu munyamakuru kunze kwiyita Vybe Queen yinjiye muri Next Media muri Kamena 2022, aho yatangiye ari umunyamakuru n’umutumirwa mu kiganiro NBSSNL kuri NBS Television. Nyuma yaje no kujya akora mu bindi biganiro birimo NBS After 5 na Next Brunch, ibiganiro byatumye amenyekana cyane mu myidagaduro.

Mu ibaruwa yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Viana Indi yavuze ko imyaka yamaze muri iki kigo cya Next Media yamubereye urubuga rwo kwiyunguramo ubumenyi, kwigira kuri byinshi no kugirana umubano n’abakurikira imbuga ze.

Ati: “Mu myaka ishize nagize amahirwe akomeye yo kwiyungura ubumenyi, kwiga no kugirana umubano n’abakurikirana ibiganiro binyuze muri After 5 kuri NBS Television na Next Brunch kuri Next Radio. Ibi biganiro si ibiganiro gusa kuri njye; ni ahantu hatumye ijwi ryanjye rirushaho kumenyekana, bituma ngira icyizere ndetse binamfasha gukura ku giti cyanjye no mu mwuga.”

Viana Indi yavuze ko asezeye nyuma y’uko amasezerano yari afitanye n’iki kigo arangiye, anashimira amahirwe yahawe yo gukorera muri Next Media.

Yongeyeho ati: “Nyuma y’uko amasezerano yanjye arangiye, nifuje gutangaza ko nasezeye kuri Next Media ku mugaragaro. Iyo ntekereje amahirwe nahawe bintera gushimira abayobozi b’ikigo”

Yakomeje avuga ko uru rugendo rwamubereye ingenzi cyane, kandi ko ibyo yibukiramo bizahora ari igice cy’inkuru y’ubuzima bwe.

Ati: “Uru rugendo rwari rufite agaciro gakomeye kuri njye, kandi ibyo nibuka naboneyemo bizahora ari igice cy’inkuru yanjye. Ubu nizeye ejo hazaza hanjye mfite icyizere n’ibyishimo ku ntambwe nshya igiye gutera.”

Kugeza ubu Viana Indi ntaratangaza icyo agiye gukora, ariko avuga ko azakomeza indi mirimo asanzwe akora irimo kuba umusagiza w’ibiganiro mu birori (MC) ndetse no gukora.

Share2Tweet1Send
Previous Post

King Saha yasabye ko itegeko rya copyright ryihutishwa

Next Post

Clapton Kibonge n’umugore we Jackie  berekanywe mu rusengero “Amafoto”

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

by MUNYANKINDI Alphonse
14 hours ago

Umunyapolitiki wo muri Uganda Mubarak Munyagwa yinjiriye mu mpaka zimaze iminsi hagati y’abahanzi Pallaso na King Saha, avuga ko abo...

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

by MUNYANKINDI Alphonse
14 hours ago

Umuhanzikazi wo muri Uganda Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa kisilamu (Nikkah) n’umugabo we Hamza Ssebunya bwabaye kera mu...

Ykee Benda yatangaje ko agiye kwibaruka impanga z’abana batatu

Ykee Benda yatangaje ko agiye kwibaruka impanga z’abana batatu

by Alex RUKUNDO
1 day ago

Umuhanzi Ykee Benda abinyujije ku rukuta rwe rw X (twitter) yatangaje ko mu minsi mike agiye kwibaruka impaga z’abana batatu...

Next Post
Clapton Kibonge n’umugore we Jackie  berekanywe mu rusengero “Amafoto”

Clapton Kibonge n’umugore we Jackie  berekanywe mu rusengero "Amafoto"

Eddy Kenzo Yanze Miliyoni ya Warner Music

Eddy Kenzo ashinja bamwe mu bayobozi kubangamira itegeko rya copyright

Grenade Offical yinjiye mu idini rya Islam

Grenade Offical yinjiye mu idini rya Islam

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha
Imyidagaduro

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga
Imyidagaduro

Rema Namakula yatangaje ko ubukwe bwe bwa Nikkah na Hamza Ssebunya bwabaye mu ibanga

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
FERWAFA yamaganye abakinnyi b’Amavubi bazanye abana mu kibuga nyuma yo gutsinda
Ibirori

FERWAFA yamaganye abakinnyi b’Amavubi bazanye abana mu kibuga nyuma yo gutsinda

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026
Ubushakashatsi bushya bwerekana uko Ukwezi kwavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye mu isanzure
Ikoranabuhanga

Ubushakashatsi bushya bwerekana uko Ukwezi kwavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye mu isanzure

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.