Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo aratangaza ko yagarutse muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ubudasubira inyuma nyuma y’imyaka isaga 17 ataboneka. Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2025 muri gahunda yo gutegura igitaramo cyiswe Niwe Healing Live concert giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025.
Muri iki kiganiro Richard Nick Ngendahayo avuga ko nubwo atagaragaraga yari gukorana n’aba producers batandukanye bo muri Brazil no muri America bategura indirimbo banatunganya indirimbo ze zitandukanye. Avuga ko nyuma y’iyi concert azagaragaraza ibikorwa yakoraga muri icyo gihe.

Abajijwe ko niba indirimbo ziri kuri alubumu Niwe niba arizo azaririmba muri concert cyangwa niba hari izindi afite yashubije ko Alubumu ya Niwe yakoze ku mitima y’amamiliyoni menshi y’abantu. Ati “ Nabonye ubutumwa bwinshi bwinshi cyane butabarika, mbona ubuhamya bw’impinduka bwinshi bwabaye mu bantu. Iyi concert si concert ya launch ya New Alubum. Ni concert ya come back( Kugaruka)ariko isa nk’aho ni nko guha amahirwe ba bakunzi gutaramana nabo buri wese aha icyubahiro Imana ku byo Imana yakoze ikoresheje umugaragu wayo. Bizaba ari igihe cyo gufunga dushimira ibyakozwe ariko tunaboneraho gushyira ku mugaragaro alubum nshya.
Avuga hazabaho gushima aho buri ndirimbo yose yari kuri Alubum ya Niwe izaririmbwa muri iyi concert. Richard Nick Ngendahayo yaherukaga gukorera igitaramo mu Rwanda mu 2018 imyaka ikaba yari imaze kuba 17 atagaragara mu gitaramo.Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo IBUKA, Utagushima ndetse na NIWE ari nayo yitiwe iyi ndirimbo.Niwe Healing Concert yatewe inkunga na Bralirwa, MTN, Moven Pick Hotel na BK Areana.







