Umuhanzi Clever J n’umuhungu we Jeremiah, bakoze impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye ubuzima bw’umushoferi wabatwaraga witwa Paul Kizito, iyi mpanuka yabereye mu karere ka Nakasongola muri Uganda.
Mu mashusho yashyize hanze yerekanaga Jeremih yavunitse amagauru yombi n’ukuboko kumwe, mu gihe umufasha wa Clever J wamenyekanye nka Power Kid, yavunitse amagauru yombi ndetse no kuribwa mu nda bikomeye.
Abakomerekeye bose muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Mulago i Kampala kugira ngo bahabwe ubuvuze.
Clever J, ni umuhanzi wo muri Uganda wamamaye mundiro zakaunzwe cyane mu ntagiriro zo mu mwaka 2000 zirimo Manzi Wanani, Buluma Akuze, Sweet Mama, Bakwagala Olina, Sumulula na Fanya kazi. akaba maze igihe ki tari gito mu mwuga w’ubahanzi. Amazina yiswe n’ababyeyi ni Gerald Muwinge,
Yari umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Uganda, ariko aza kubireka mu mwaka wa 2006 na 2007. Turaza kubagezaho andi makuru avuga kuri iyi mpanuka.







