Umuhango wo Kwita Izina wahuje ibyamamare bikomeye ku rwego mpuzamahanga, birimo Yemi Alade, Mathieu Flamini wahoze akinira Arsenal, na Javier Pastore wahoze akinira ikipe y’igihugu ya Argentine.
Aba banyacyubahiro baje ku bufatanye bw’ikipe ya Arsenal na RDB ndetse n’Umujyi wa Paris Saint-Germain binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Muri abo harimo Mathieu Flamini na Bacary Sagna, bose bakanyujijeho mu ikipe ya Arsenal.
Mu bandi byamamare byitabiriye uyu muhango harimo umuhanzikazi wo muri Nigeria, Yemi Alade, n’umunyamuziki w’umurundikazi Khadja Nin, wamamaye mu ndirimbo nka Sambolera.
Byari mu gikorwa ngarukamwaka cyitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo n’umukinnyi w’ikirangirire muri sinema, Michelle Yeoh, wamamaye mu mafilime yakunzwe ku Isi nka Crouching Tiger, Hidden Dragon, Tomorrow Never Dies na Everything Everywhere All At Once. Uyu mugore kandi yanagaragaye muri filime Bad Boys, The Rock na Transformers, ndetse yegukanye igihembo cya Oscar.
Abahanzi nyarwanda barimo Kivumbi King, Chriss Eazy, Ariel Wayz, Bruce Melodie na Senderi International Hit. Nabo ntibahatazwe n’ubwo batakoze igikorwa cyo kwita izina, basusurukije abanyarwanda. Aba bahanzi berekanye impano zabo, banaha ibyishimo abitabiriye ibirori byo kwita izina byari ku nshuro ya 20.
Na Madamu Jeannette Kagame yitabiriye uyu muhango nk’umushyitsi w’imena, aho yakiranywe urugwiro n’ibyishimo byinshi by’abari aho. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin.
Tubibutse ko umwaka ushize wa 2024, uyu muhango wari kuba ku nshuro ya 19 ariko urasubikwa kubera ibyorezo bya Marburg na Mpox byari byadutse mu Rwanda, byombi bikaba byandura byihuse ku buryo bitari kwemerera abantu guteranira hamwe.






