Ubuzima bwo mu mutwe ntibukiri ikibazo cyirengagizwa nk’uko byahoze hambere. Muri iki gihe, abantu barushaho kumenya akamaro ko kwita ku marangamutima yabo, bakaba bafite amahitamo yo kugana inzobere mu buvuzi cyangwa se bakifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI).
Nubwo benshi bamenye iby’ingenzi byo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ikibazo gihari ni uko abaganga babifitiye ubumenyi bakiri bake, kubageraho bikaba bigoye kandi bigatwara amafaranga menshi.
Ku rundi ruhande, ubwenge bw’ubukorano bwahindutse igisubizo kuri benshi batabasha kugera ku buvuzi bwisumbuyeho. Ariko hari impungenge zigihari, nk’icyo wakwibaza uti: “AI yaba ari igisubizo gihagije ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe?”
Ubufasha bwa porogaramu zifashisha ubwenge bw’ubukorano
Mu myaka yashize, porogaramu za telefoni zifasha mu kwita ku buzima bwo mu mutwe zazamutse cyane, zifasha abantu benshi ku isi. Urugero ni porogaramu nka BetterMe na Woebot, zitanga ubufasha mu guhangana n’ibibazo by’amahanga n’amarangamutima, zikaba kandi zoroshye kuzikoresha kurusha kugana amavuriro asanzwe.
Izi porogaramu zikorera ku mahame ya Cognitive Behavioral Therapy (CBT), ifasha abantu guhindura imitekerereze no guhangana n’intekerezo mbi. Porogaramu nk’iya BetterMe igamije gufasha mu gutuza, kugabanya agahinda no kwirinda umunaniro ukabije. Iyo uyikoresheje, ikubaza ibibazo bigufasha gusobanura ibibazo byawe, ikaguha inama cyangwa uburyo bwo guhangana na byo.
Woebot na yo ni indi porogaramu izwiho kuba umujyanama w’amarangamutima. Iganiriza uko bukeye n’uko bwije, ikakurinda intekerezo zishobora guteza ibibazo, ikakwigisha uburyo bwo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe no kubaho ufite ibyishimo.
Ese AI ifite ubushobozi bwo gusobanukirwa amarangamutima yacu?
Abakoresha izi porogaramu bibaza niba ubwenge bw’ubukorano bushobora gusobanukirwa neza amarangamutima yabo. Nubwo AI idafite ubushobozi bwo kurira cyangwa kubana n’umuntu imbonankubone, ifite ubushobozi bwo kumva amagambo wayibwiye no kuyasesengura, ikagufasha igendeye ku makuru wayihaye.
Ariko, AI igira aho igarukira. Irashobora kugabanya agahinda cyangwa guhumuriza umuntu mu gihe gito, ariko ntishobora gusimbura ubufasha bw’umuganga w’inzobere cyangwa guha ibisubizo birambye ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Imbogamizi n’inama
Nubwo izi porogaramu zigenda ziba igisubizo ku bantu benshi, zifite imbogamizi zirimo kuba zisaba gutanga amakuru nyayo kugira ngo ziguhe ibisubizo bikwiye. Iyo amakuru watanze atari yo, porogaramu nayo irashidikanya cyangwa ikaguha ibisubizo bitari byo.
Icyakora, ku bantu batinya kugana abaganga cyangwa badafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ubuvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe, izi porogaramu zishobora kuba igisubizo cy’igihe gito kandi cyoroshye kugeraho.
Umwanzuro
Kwita ku buzima bwo mu mutwe ni ingenzi kandi bifite uburyo bwinshi bushobora kugufasha. Kugana abaganga babifitiye ubumenyi ni bwo buryo bwizewe kurusha, ariko mu gihe utabasha kubageraho, ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) bushobora kuba umufasha w’ingirakamaro. Binyuze mu kugufasha kugabanya agahinda no kwigisha guhangana n’intekerezo mbi, AI igenda ihindura uburyo twita ku buzima bwacu bwo mu mutwe.