Abahanga mu bijyanye n’isanzure barimo kugaragaza ibimenyetso bishya bishimangira igitekerezo cy’uko umubumbe w’Ukwezi wavutse nyuma y’ikorwa rikomeye ryabaye hagati y’Isi n’undi mubumbe witwaga Theia mu myaka igera kuri miliyari 4.5 ishize.
Icyo gitekerezo kimaze imyaka myinshi kivugwa muri siyansi, ariko ubushakashatsi buherutse gusohoka mu kinyamakuru cya siyansi Science Journal buratanga ibisobanuro bishya ku nkomoko y’uwo mubumbe wazimye.
Kugongana kw’Isi na Theia
Abahanga bavuga ko mu gihe Isi yari ikiri umubumbe mushya, yigeze kugongana n’undi mubumbe witwaga Theia, bakeka ko wari ufite ubunini bugereranywa n’ubwa Mars.
Iryo sanganya ryateye gutatana kw’ibice byinshi by’amabuye n’indi myanda yo mu isanzure. Abahanga bemeza ko ibyo bisigazwa byaje kwiyegeranya bigakora umubumbe w’Ukwezi tubona muri iki gihe.
Nubwo iki gitekerezo cyatangajwe bwa mbere mu myaka ya 1970, amakuru menshi ku mubumbe wa Theia yari ataramenyekana neza kuko wahise usenyuka nyuma yo kugongana n’Isi.
Amabuye yabonetse ku Isi no ku Kwezi
Ubushakashatsi bushya bwibanze ku gusesengura amabuye yakusanyijwe ku Kwezi ndetse n’andi yo ku Isi na za meteorites zaturutse mu isanzure.
Abo bashakashatsi bagaragaje ko hari amabuye adasanzwe yabonetse mu nyanja ya Pasifika ndetse no mu bice bimwe byo ku mugabane wa Afurika, bakeka ko ashobora kuba ari ibisigazwa bya Theia.
Ku Kwezi na ho habonetse amabuye ya Zircon, ubwoko bw’amabuye bwigeze no kuboneka ku mubumbe wa Mars ndetse no ku Isi, ibintu byahaye abashakashatsi ibimenyetso bishya ku nkomoko y’ukwezi.
Ibyo abahanga babivugaho
Timo Hopp, umwe mu bashakashatsi bo mu kigo Max Planck Institute for Solar System Research mu Budage, yavuze ko bishoboka cyane ko Isi na Theia byavukiye hafi y’ahari izuba.
Yagize ati: “Ibigereranyo byakozwe hifashishijwe mudasobwa byerekana ko ukwezi rushobora kuba rwaravutse ahanini ruvuye ku bisigazwa bya Theia nyuma yo kugongana n’Isi.”
Abandi bahanga bagaragaza ko imiterere y’amabuye yabonetse ku Kwezi isa cyane n’iyo ku Isi, bishobora gusobanura ko Theia yari ifite imiterere isa n’iy’Isi kurusha uko byari byatekerezwaga mbere.
Haracyari ibibazo bitarasubizwa
Nubwo ubu bushakashatsi butanga ibisobanuro byinshi, hari ibibazo bikomeje kubazwa n’abahanga ku buryo nyabwo iri sanganya ryabayeho.
Paul Byrne, inzobere muri siyansi y’imibumbe muri Washington University i St. Louis, yavuze ko nubwo ubushakashatsi bwakozwe neza, hari byinshi bishobora kutazigera bisobanuka neza kuko Theia ubwayo yasenyutse burundu.
Icyakora, abashakashatsi bemera ko buri bushakashatsi bushya bugenda butuma abantu barushaho gusobanukirwa inkomoko y’Isi n’ukuntu umubumbe w’Ukwezi wavutse.










