• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

Uburyo 6 bwo kurinda umutekano w’ibikoresho by’Ikoranabuhanga ngendanwa.

Joe sure GASORE by Joe sure GASORE
November 13, 2024
Reading Time: 2 mins read
A A
Ibikoresho by'ikoranabuhanga
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp
Ibikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa ni ibikoresho bishobora guhuzwa n’ibindi nka mudasobwa cyangwa imiyoboro ya murandasi kugirango bibikweho amakuru. Bimwe muri ibyo bikoresho ni nka:
  • Furashi disiki
  • Hadi disiki (External hard disks)
  • CD
  • DVD
  • Telefoni zigendanwa na tabuleti
Ibikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa birakunzwe cyane kubera uburyo bitwarika byoroshye, ariko nanone byibasirwa cyane n’abajura bo ku ikoranabuhanga baba bagambiriye gukwirakwiza ibitero byo ku ikoranabuhanga. Koresha izi ngamba zikurikira kugirango urinde ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga ikwirakwizwa ry’ibitero byo ku ikoranabuhanga binyura mu bikoresho byimukanwa.

1. Ntugakoreshe na rimwe igikoresho cy’ikoranabuhanga kimukanwa utizeye
Akenshi ibitero byo ku ikoranabuhanga bikunze kugaragara bikwirakwizwa n’ibikoresho byimukanwa byatawe ahantu hakunda kuba urujya n’uruza rw’abantu, hizewe ko hatari bubure ubitora. Ntugomba rero na rimwe gukoresha igikoresho cy’ikoranabuhanga kimukanwa utoye cyangwa utizeye, n’igihe ugihawe n’uwo wizeye banza usikane ukoresheje antivirusi mbere yo kugikoresha.
2. Kubuza ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa
Mu bigo bimwe, ikoreshwa ry’ibikoresho byimukanwa birabujijwe kugirango hagabanywe ingaruka zo kuba bakinjirirwa biturutse ku makosa y’umuntu. Shyiraho amabwiriza yo gukoresha ibikoresho byimukanwa mu kigo cyawe unagenzure ko akurikizwa uko bisabwa.
3. Kuraho amakuru y’ibanga nyuma yo kurangiza kuyakoresha
Siba amakuru yose y’ibanga ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga igihe umaze kuyakoresha kugirango ugabanye ibyago byo kuba yagerwaho mu buryo budakwiriye.
4. Kuraho uburyo buhita butuma ibikoresho by’ikoranabuhanga byifungura
Uburyo butuma ibyo bikoresho byifungura bushobora guhita butangira gufungurira virusi n’ibindi bitero igihe cyose ibyo bikoresho bihujwe na mudasobwa yawe. Guhagarika ubwo buryo, jya ahari igenamiterere rya mudasobwa yawa uhindure ahagendanye n’ibikoresho byimukanwa “action for the removable media” ushyireho “Take no action.”
5. Ijambo ry’ibanga ririnda ibikoresho byawe byimukanwa
Ijambo ry’ibanga rifasha mu kurinda amakuru yawe igihe ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga byatakaye cyangwa byibwe”.
Kuri Windows:
  1. Injiza Furashi disiki yawe muri mudasobwa
  2. Kanda Win+ E ufungure “File Explorer”, ubundi kanda iburyo kuri furashi yawe.
  3. Hitamo”Turn BitLocker On“.
  4. Reba agasanduku kari imbere gasaba gushyiramo ijambo ry’ibanga wuzurishe ijambo ry’ibanga rikomeye kandi ryihariye kabiri. Ubundi uhitemo ahanditse “Next”.
  5. Hitamo aho wifuza gushyira ubundi bubik bw’urufunguzo rwawe uhitamo ahanditse “Next“.
  6. Hitamo ingano ya disiki yawe kugirango uzimize ibiri kuri ecran yawe, hitamo “Encrypt entire drive” ubundi ukande”Next“.
  7. Hitamo uburyo bwo kuzimiza ukoresheje ecran, hitamo “Compatible mode” ubundi ukande “Next“.
  8. Ugeze ku cyiciro cya nyuma. Itondere ibimenyetso biburira ukande “Start encrypting“. BitLocker izahita itangira gukora kandi ifungishe furashi yawe ijambo ry’ibanga.
Kuri Mac:
  1. Huza Furashi yawe na mudasobwa ya MAC
  2. Fungura Finder ubundi ukande iburyo kuri furashi ubundi uhitemo “Encrypt“.
  3. Injiza ijambo ry’ibanga rikomeye kandi ryihariye ubundi wemeze. Ushobora kongeraho akandi kajambo kihariye (hint) kazagufasha kwibuka ijambo ry’ibanga igihe bikenewe.
  4. Hitamo “Encrypt Disk” usoze ibijyanye n’uburyo bwo kuzimiza
6. Shyira uburinzi ku bikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa

Igihe ibikoresho by’ikoranabuhanga biriho amakuru y’ibanga, wabishyiraho uburinzi bufatika. Ubwo burinzi bushobora kuba nka kode isabwa mbere yo kubifungura, cyangwa kubibika ahantu hafungwa  neza.

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

RDF yemeje ko umusirikare wayo warashe akica abaturage 5 yatawe muri yombi.

Next Post

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko umutima wawe watangiye kugira ibibazo

Joe sure GASORE

Joe sure GASORE

IZINDI NKURU WASOMA

Strike vs Claim

Amategeko mashya ya Copyright kuri YouTube mu 2025

by Impinga Media
1 week ago

Niba ukora content kuri YouTube cyangwa uteganya gutangira, hari ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ku bijyanye na YouTube Copyright. Abakora videwo...

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Ku wa 7 Kanama 2025, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka ‘pre-enrollment platform’ cyo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere...

BIME AMATWI Ubukangurambaga

RURA n’abafatanyabikorwa batangije “BIME AMATWI” mu guhashya uburiganya bwo kuri telefoni.

by Joe sure GASORE
1 month ago

"BIME AMATWI" ni ubukangurambaga bushya bwatangijwe na RURA ku bufatanye na BNR, RIB, Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’itumanaho, bugamije kurwanya...

Next Post
INdwara z'umutima

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko umutima wawe watangiye kugira ibibazo

Lotary Club

Imishinga 3 ya miliyoni 100Rwf igiye gutangizwa na Rotary Club Kigali Mont Jali

Imibereho y’abangavu baterwa inda mu Rwanda ikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”

Imibereho y’abangavu baterwa inda mu Rwanda ikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.