Mu rugendo rw’ubuhanzi, ubushuti bw’igihe kirekire hari igihe buhuzwa n’impano bikaba byabyara umusaruro ukomeye,. Ibi nibyo byabaye kuri Kivumbi King n’umusizi Junior Rumaga, bahuriye mu gisigo giherutse kujya hanze cyiswe ‘Inzira y’Umusaraba’, kiri mu bigize Album nshya ya Rumaga.
Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda, Rumaga yavuze ko uyu mushinga waturutseku bushuti bwabo bw’ibihe byashize, mbere y’uko bombi batangira inzira y’ubuhanzi. Gukorana na Kivumbi King ntibyari imishinga y’ubucuruzi gusa. Ahubwo ko cyari cyemezo gishingiye ku guhuza ubushobozi n’umubano ukomeye hagati yabo.
Ati: “Nahisemo gukorana na Kivumbi King kubera ko ari inshuti kuva kera. Twari tuziranye rwese tutarangira ubuhanzi. Icya kabiri. Kivumbi ni umuhanga, nzi neza ko rimwe uteranyije rimwe bibyara kabiri. Icya gatatu, igitekerezo nari natekereje, numvaga umuntu ushoboye ari Kivumbi King.”
Rumaga yanavuze ko nubwo ‘Inzira y’Umusaraba’ ari yo ibanza ku ruhando rwabo, hari n’ibindi bikorwa byabo bagiye bakorana ariko bitigeze bisohoka. Yagize ati: “Twari twaratinze kubishyira ahagaragara ariko twagiye dukorana byinshi.”
Ibi bigaragaza uburyo aba bahanzi bombi bafite umubano wihariye, wubuakiye ku kwizerana no gusangira ibitekerezo kuva kera. Rumaga avuga ko gukorana na Kivumbi King byabaye uburyo bwiza bwo guhuza impano zabo.
‘Inzira y’Umusaraba’ si igikorwa cy’ubuhanzi gusa; ni urugendo rw’abahanzi babiri basangiye amateka, ubushuti, n’inzozi. Rumaga yizeye ko abafana abafana bazakunda ubufatanye bwe na Kivumbi Kingi, bunyuze muri iki gisigo bagaragaje uburyo impano, ubuhanga, n’ubushuti bishobora kubyara umusaruro udasanzwe.







