Ange Tricia yagaragaje ko yababajwe cyane n’amagambo y’umunyamakuru Ngabo Roben wavuze ko Muyombo Thomas, uzwi nka Tom Close, ari we muhanzi “wakabirijwe kurusha abandi” mu mateka y’umuziki nyarwanda mu myaka 30 ishize.
Tricia yanditse ubutumwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, nyuma y’ikiganiro cyakozwe na Chitta aho yagaragaje ko nta muntu ukwiye guhakana ibikorwa bya Tom Close. Yavuze ko amagambo ya Ngabo Roben yatesheje agaciro abahanzi, abanyamakuru, amaradiyo n’ibigo byatanze ibihembo bikomeye muri icyo gihe.
Yagize ati:“ Aba ni bamwe badafatirwaho kare, ejo babyuka bagatuka n’Igihugu cyababyaye! Wenda vuga Tom gusa, ariko ufashe n’abanyamakuru bose beza b’icyo gihe, na Radio n’ibigo byatanze ibihembo, ukabigira ubusa Ngabo Roben? Ujye uvuga ibyawe uko ubyumva, ariko ntushyiremo abandi banyarwanda.”
Yakoresheje n’umugani w’Ikinyarwanda agira ati:“ Umwana akina n’ibere rya nyina, ntakina akora mu bwanwa bwa se.”
Mu kiganiro “One on One” cya Taikun Ndahiro, Ngabo Roben yasabwe kuvuga ibintu bitatu azi kuri Tom Close. Yavuze ko ari umuntu w’intangarugero mu myitwarire, ko afite n’amashuri yisumbuyeho, ariko ahita yinjira mu mvugo yateje impaka agira ati:“ Tom Close ni we muhanzi wa mbere wakabirijwe cyane mu mateka y’umuziki w’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ari itangazamakuru n’abafana bamukuyeho icyizere vuba. Ati:“ Intsinzi ya Tom Close muri Primus Guma Guma Super Star yagwiriwe n’amabuye y’abafana batabyishimiye.”
Yanenze indirimbo Cinema yakoranye na Bull Dogg, avuga ko yayumvise ntiyamushimisha, anamusaba “kureka kuririmba burundu.”
Ati:“ Numvise n’indirimbo yakoranye na Bull Dogg… ndamukunda ariko numva itameze neza. Tom Close simwemera ikindi gukora umuziki nabireke kuko sibye.”
Aya magambo yatumye havuka impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda n’abo Tom Close yakoranye nabo, bamugaragaje nk’umwe mu bantu bagize uruhare runini mu iterambere ryawo.

David Bayingana, umunyamakuru, yagize ati:“ Icyatumye Tom Close arushaho kuba udasanzwe si uko yaririmbye gusa, ahubwo ni uko yabashije guhuza ubuhanga bw’ishuri n’ubuhanzi. Ni icyitegererezo ku rubyiruko rw’u Rwanda.”
Uwase Constantin, nawe yamushimagije agira ati:“ Yabaye umuganga w’umutima n’umuhanzi w’imitima. Yaciye mu ibihe bigoye, ntiyacika intege.”
Yavuze ko indirimbo nka Sibeza, Ndacyagukunda, Mbwira na Inkuru y’Ukuri ari igice cy’amateka y’umuco w’urukundo mu Rwanda.
Muyoboke Alex, wamufashije kuva akiri muto, yagize ati:“ Uyu niwe watangije byinshi tubona uyu munsi. Yabifatanyaga no kwiga ubuganga! Urumva uwo muntu…”
Anitha Pendo umunyabigwi mu itangazamakuru akaba n’umushyushyarugamba, yagize ati:“ Yakoze umuziki mu bihe bikomeye, arengera ishema ry’amashuri ndetse n’ibindi, ni urugero rw’uko ushobora kuba icyamamare ariko agakomeza kuba umuntu wubaha, utanga inama.”
Tom Close yatangiye kumenyekana cyane kuva mu 2006, ubwo yari akiri mu mashuri y’ubuganga. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo Kora Awards, Salax Awards, na Primus Guma Guma Super Star.
Bamwe bagaragaza ko kuba yaraje kwibanda ku mwuga w’ubuvuzi atari uko yacitse intege mu buhanzi, ahubwo ari icyemezo gishingiye ku mibereho n’inzozi ze.
Abamushyigikiye bavuga ko atigeze atezwa imbere n’itangazamakuru gusa, ahubwo ko ari urugero rwiza rw’umuntu waharaniye inzozi ze, agera aho benshi batagera.
Ibi byongeye kugaragaza ko Tom Close ashyira imbere ubunyamwuga, ubushishozi n’ubutumwa, kandi ko ibyo yakoze byose abikorana umutima wo gutanga urugero rwiza.
Ubwo yari mu kiganiro Password cya RBA, Tom Close yavuze ko kugira ngo ubuhanzi buhangwe neza, bisaba ibitu 3. Imyitwarire n’uburere (discipline): 30%, Imbaraga no kwitanga: 30%, Impano: 40%
Umwanditsi: Alex RUKUNDO