Chris Ngabonziza, uzwi ku izina rya Tontonchris, wahoze mu itsinda rya Cool Family, yasubiye ku rugamba rw’umuziki. Kuri ubu yamaze gusohora indirimbo ebyiri icyarimwe icyarimwe arizo: Kiberinka yafatanyije na Amalon ndetse na Look Around XOXO yafatanyije na Ariel Wayz.
Indirimbo zombi zamaze kwifatira Kigali, aho abavanga umuziki bari kuzifashisha cyane mu kuvangavanga umuziki.
Izi ndirimbo zombie zirimo uruvange rw’ amajwi n’injyana za soul, pop na Afrobeat.
Uyu muhanzi, utuye muri Canada ariko afite inkomoko yo mu Rwanda, yatangiye inzira ye y’ubuhanzi mu myaka ya 1990 akiri umunyeshuri wa APACOPE Muhima.
Yari umwe mu bashinze itsinda rya Cool Family hamwe na Joseph Mushyoma bakunze kwita “Boubou”, washinze East African Promoters (EAP) yamenyekanye mu gutegura amarushanwa ya Primus Guma Guma Superstar.
Nyuma yo gutaha ava muri Canada mu 2001, yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’umuziki cyo muri Quebec, maze aba umuyobozi w’itsinda Ngabo.
Mu 2019 yagiye i Los Angeles ashaka amahirwe mashya, mbere yo gusubira Canada mu 2020 kubera ikibazo cya COVID-19.
Izina “Tontonchris” ryaje risimbuza irya “Abacus” yitwaga muri CANADA nyuma yo kubona abana b’incuti ze baturutse muri Afurika nibo bahise bamwita “Tonton Chris” — izina ry’urukundo n’ubukuru.
Indirimbo ze nshya zerekana ibihe bishya n’isubira mu muziki, zivuga ku mateka ye no gusubira ku ivuko rye ry’ubuhanzi.







