Tiwa Savage yavuze ko agikunda Wizkid bigeze kukanyuzaho mu 2016
Abahanzi babiri bahiriwe n’umuziki Tiwa Savage na Wizkid ahagana mu 2016 bigeze guhararana kugeza ubwo banahuriye mu ndirimbo zirimo Ma Lo, Fever, Dis Love, Bad n’ibitaramo bitandukanye bagiye bisanga bahuriye ku rubyiniro bagakorana izo ndirimbo Dore ko zakanyujijeho.Kuri ubu rero Wizkid ni umugabo wubatse akaba anareberwa inyungu n’umugore we Jada Pallock.
Ni mu gihe Tiwa Savage akiri gushakisha umugabo barwubakana mu gihe uwo babyaranye baje kunaniranwa bagatandukana.
Tiwa Savage yakunze urudashoboka Wizkid bitewe nuko Wizkid atifuzaga ko abantu bamenya ibyabo. Igihe babaga bagiye mu ruhame, Wizkid yasabye Tiwa Savage kutagaragaza ko bakundana.Byabaga bibi iyo Wizkid yakoraga ibyo ashaka ku bakobwa ariko Tiwa Savage yakwinezeza ku bagabo Wizkid akamumerera nabi. Kuri ubu Tiwa Savage avuga ko yari yarakunze cyane Wizkid ariko undi akamuca amazi ibintu nubu akicuza.