BK Arena yuzuye abakunzi b’umuziki mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026, ubwo The Ben yizihizaga imyaka 18 amaze mu rugendo rw’umuziki, mu gitaramo gikomeye “The Nu-Year Groove”, cyahuje ibyishimo by’umwaka mushya, amateka ye bwite n’icyubahiro yahaye abahanzi bagenzi be barimo Jay Polly na Yvan Buravan.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, kibera muri BK Arena, cyambukiranya umunsi gisozwa saa munani n’iminota 24’ z’igitondo.
Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n’izigenga, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, n’abandi batandukanye.
Mbere y’uko The Ben agera ku rubyiniro, ibihumbi by’abafana bamwakiriye bacanye amatara ya telefoni zabo, mu kimenyetso cy’icyubahiro no kumwereka urukundo rudasanzwe. Itsinda ry’abacuranzi (Band) ryari rimaze kugera ku rubyiniro ahagana saa sita n’iminota 45’ z’ijoro, bigaragaza imyiteguro ihambaye y’iki gitaramo.
The Ben yageze ku rubyiniro saa sita n’iminota 53’, yinjirira mu ndirimbo ye nshya “Indabo Zanjye”, yaserutse yambaye imyambaro y’ibara ry’umutuku, mu gihe ababyinnyi be bari bambaye umutuku uvanze n’umweru, bituma urubyiniro rusa neza mu maso y’abari aho.
Yakomeje aririmba “Ndi uw’i Kigali”, indirimbo yakoranye na K8 Kavuyo na Meddy, yakozwe bombi bakiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bigeze saa saba z’ijoro, yakomereje ku ndirimbo “Why” yakoranye na Diamond Platnumz, indirimbo bakunze kuririmbana mu bitaramo bikomeye birimo n’aho bahuriye ku rubyiniro rwa Trace Awards 2023 i Kigali.
The Ben yakurikijeho “Plenty Love”, maze afata umwanya agira ati: “Iyi ni intangiriro yo gufata ibi bintu tukabigeza ku rundi rwego. Yaba njyewe, Bruce Melodie na Tom Close nidufatana ibiganza, tuzabijyana kure cyane.”
Yakomeje aririmba “Pawa” yakoranye na Mbosso, akurikizaho “Binkolera” yakoranye na Sheebah Karungi, ndetse anagaruka ku ndirimbo “True Love” iri kuri album ye yasohotse muri Mutarama 2025, ayituye umugore we Uwicyeza Pamella.
Mu ndirimbo “Fine Girl”, The Ben yagaragaje ibyishimo by’umwaka mushya, agira ati: “Mwiteguye igitaramo? Uyu ni umwaka mushya muhire. Ndabizi ibiri mu mutima wanjye, ndabizi ibiri mu mutima wa Bruce Melodie. Iyi ni intangiriro y’urugendo rwiza.”
Yakomeje ku ndirimbo “Sibeza”, maze Tom Close amusanga ku rubyiniro barayiririmbana, akurikizaho“Naremeye” na “This is Love” yakoranye na Rema Namakula wo muri Uganda. Rema yashimiwe byimazeyo ku kwemera kuva muri Uganda akaza gushyigikira The Ben, amubwira ati: “Ndagukunda mushiki wanjye mwiza.”
Nyuma y’iyo ndirimbo, The Ben yaririmbye “Habibi”, akurikizaho “Folomiana” yakoranye na Chriss Eazy, maze ku ndirimbo “Sikosa” ahurira ku rubyiniro na Kevin Kade, ibintu bihindura isura y’igitaramo, cyane ko iyi ndirimbo yaciye ibintu bikomeye mu 2025.
Hagati mu gitaramo, The Ben yahaye icyubahiro Yvan Buravan aririmba “Malaika”, indirimbo yagize uruhare runini mu kumuhesha izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Yanunamiye kandi Jay Polly, ahamagara P-Fla na Green P baririmba “Kwicuma”, maze azana ku rubyiniro abana ba Jay Polly n’abagore be, mu rwego rwo gushimangira umurage mwiza yasize mu muziki nyarwanda.
The Ben yakomeje ku ndirimbo “Ndi nk’inkuba” yakoranye na Riderman, yakira Tom Close baririmbana “Thank You”, ndetse yakira itsinda Gisubizo Ministries bakoranye indirimbo, ashimangira ko umuziki we uhuza impande zitandukanye z’ubuzima.
Uyu muririmbyi yavuye ku rubyiniro saa munani n’iminota 19’, ashimira byimazeyo abafana be n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma “The Nu-Year Groove” iba igitaramo kidasanzwe mu mateka y’umuziki nyarwanda.







