Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yongeye gushimangira ko urugendo rwe rw’umuziki rwubakiye ku bufasha n’ubuvandimwe bwa Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, avuga ko atari kuba uwo ari we uyu munsi iyo atagira uwo mugenzi wamwemereye inzozi ze akiri muto.
Ibi The Ben yabivuze mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, ubwo yakoraga igitaramo “The Nu-Year Groove” ku nshuro ya kabiri muri BK Arena. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi kandi cyambukiranyije umunsi, kigasozwa mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Mu ndirimbo zitandukanye The Ben yaririmbye, harimo n’iyo yakoranye na Tom Close yise “Sibeza”, bombi bayiririmbanye ku rubyiniro, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo. Iyo ndirimbo yabaye umwanya wihariye wuzuyemo amarangamutima n’amateka y’ubuvandimwe bwabo.

Nyuma yo kuyirangiza, The Ben yafashe umwanya avuga amagambo yashimangiye uko Tom Close yamubereye ingenzi mu buzima bwe no mu mwuga we w’umuziki. Yagize ati: “Tom Close iyo atahaba, sinari kubaho.” Aya magambo yakiriwe n’amashyi menshi, agaragaza ko abakunzi b’umuziki basobanukiwe uburemere bw’ayo magambo n’icyo asobanura mu mateka y’aba bahanzi bombi.
The Ben yavuze ko Tom Close yamubereye umusingi w’icyizere n’inkingi ya mwamba mu ntangiriro z’urugendo rwe, amufasha kwinjira mu muziki wigenga no kumwizera mu gihe yari ataramenyekana. Yongeye kwibutsa ko imyaka isaga 20 ishize, ubwo yatangiraga kuririmba, Tom Close yamubereye umuntu wa mbere wamuhaye icyizere, amwigisha no kumufasha kubona icyerekezo.
Si ubwa mbere The Ben agarutse kuri uru ruhare. Mu bihe byashize, aherutse no kubivuga mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, aho yasobanuye ko indirimbo ye “Inshuti Nyanshuti” yayihimbye ayigenera Tom Close by’umwihariko, nubwo benshi bayumvise nk’indirimbo isanzwe ivuga ku nshuti.
Mu gitaramo “The Nu-Year Groove”, The Ben yagaragaje ko intsinzi ye itubakiye ku mpano gusa, ahubwo yubakiye ku bantu bamwemeye bakamuba hafi mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwe. Yagaragaje ko umuziki atari amarushanwa gusa, ahubwo ari urugendo rureba abantu bafashanya, bagashyigikirana.
Ubufatanye bwa The Ben na Tom Close bwongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki nyarwanda aho urugendo rwabo rwatangiriye n’icyo rwasigiye uruganda rw’umuziki mu Rwanda. Byagaragaje ko imyaka ishize mu muziki itabaye imfabusa, ahubwo yabaye isomo ryo gukomeza guharanira inzozi no guha agaciro ubuvandimwe.
The Ben yasize isomo rikomeye ku bahanzi bakiri bato binjira mu muziki, abasaba kwicisha bugufi, kwiyubaha no kudatesha agaciro ababagiriye neza mu ntangiriro z’urugendo rwabo. Yagaragaje ko ishimwe n’ubuvandimwe ari byo shingiro ry’intsinzi irambye.
Igitaramo “The Nu-Year Groove” cyabaye igitaramo cy’umuziki n’amateka y’ubuzima, aho The Ben yasangije abakunzi be urugendo rwe, ashimira by’umwihariko Tom Close wamubaye hafi, amwita umuntu wagize uruhare runini mu kubaka izina n’icyerekezo cye mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.







