Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ukurikiranira hafi ibiziberaho hano mu Rwanda, biragoye ko wambwira ko utazi Tesha, inshuti y’akadasohoka ya DJ Brianne bakunze kuba bari kumwe henshi ndetse banakorana ibiganiro banyuza kuri shene yabo ya YouTube.
Tesha ashimira bikomeye DJ Brianne wamufashije kujya i Burayi ku nshuro ye ya mbere cyane ko akubutseyo mu rugendo bari bamazemo icyumweru.
Ubwo berekezaga i Burayi mu minsi ishize, DJ Brianne yashimiye Imana ko yamushoboje gufasha inshuti ye Tesha akamujyana i Burayi cyane ko inshuro nyinshi iyo yajyaga kugenda akamusiga yasigaranaga agahinda bikamukomanga ku mutima.
Ubwo yari abajijwe bimwe mu byamutunguye i Burayi, Tesha yavuze ko by’umwihariko yatunguwe no kubona umuzungu w’umujura n’abandi bafite ibibazo byo mu mutwe anongeraho ko ikindi cyanamutonze ari ibiryo byaho byamunaniye.
Tesha yashimiye bikomeye DJ Brianne, ati “Sinzi ikintu nabona mvuga, gusa ni ibintu binini kuri njyewe, rimwe na rimwe njya mubwira ko bingoye kumubwira ko mushimira ariko arabizi ko mba mushimira […] n’ejobundi mama yaramuhamagaye aramushimira cyane.”
Tesha hari aho yageze ahamya ko DJ Brianne ari umugisha ukomeye Imana yamuzaniye mu buzima, ati “Ni umugisha kuri njye, nagize inshuti nyinshi ariko kuba yaraje mu buzima bwanjye numva ko ari umugisha Imana yampaye.”









