Abahanzi barimo Tekno Miles, Nel Ngabo na Alyn Sano bataramiye mu gitaramo cyo kumurika imideri ‘Threads of Africa Fashion’ cyabereye muri Zaria Court, inyubako ya Masai Ujiri. Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2025.
Cyarimo abahanga mu kumurika imideri bavuye mu bihugu bitandukanye, abahanzi bahawe ubutumire barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy n’abandi.Abari bitabiriye icyo gitaramo ntabwo bari bazi ko Tekno Miles ari bubataramire.
Nyuma y’uko Nel Ngabo na Alyn Sano basoje kuririmbira abari muri Zaria Court, Masai Ujiri yafashe indangururamajwi ahamagara Tekno bityo abantu baratungurwa.
Barasuhuzanyije ubundi amusiga ku rubyiniro yanzika igitaramo.