Spice Diana yasangiza amakuru ye y’ukuntu yari afitanye ubucuti bukomeye na Fik Fameica ndetse na nyina witabye Imana mu minsi ishize, anasaba uyu muhanzi kubaha bimwe mu byifuzo bya nyuma bya nyina; gushaka no gutangira urugo.
Diana ibi yabigarutseho mukiriyo cyo guherekeza nyina wa Fik Fameica i Luweero, yavuze ibi afite agahinda kagaragaraga ku maso, aho Diana yavuze ko yari afitanye ubucuti bwihariye n’anyakwigendera kubera ko yari hafi ya Fuk ubwe.
Nk’uko uyu muhanzi yabitangaje, nyina wa Fik kenshi yamubwiraga ko yifuza ko kuzabona mu hazaza h’umuhungu we afite abana nvumugore mbere y’uko apfa.
Ati; “Ndabizi, kimwe mu bintu byamubabaje cyane. Hari ubwo yambwiye mu rwenya ngo mbwire Fik mu myaka ibiri iri mbere azashake umugore.”

Muri uwo mwanya wahise usa n’umwanya w’urwenya, Spice Diana aho niho yatangarije igisubizo cya Fik cyari giteye urwenya muri uwo mwanya. Ati: “Fik yarambwiye ati, ‘Nkomeza kukubwira ngo ubitekerezeho,’” ashimangira ko bishoboka ko Fik yashakaga ko ari we bakundana mu kugeza bashakanye.
Urutse urwenya rwabaye aho, Spice Diana yasobanuye uburemere bw’ubucuti afitanye n’uyu muhanzi, ashimangira ko Fik Fameica ari umwe mu nshuti ze za hafi mu ruganda rwa muzika.
Yanasangije abari aho uburyo Fik amwitaho buri gihe, cyane ko ngo amahamagara akamubaza uko amerewe, ndetse rimwe na rimwe ajya afata urugendo rwerekeza muri kampala igiye kureba ko ameze neza koko.
Yanagaragaje kandi uruhande rwe rw’amarangamutima muri ubwo bucuti bwabo, avuga ko Fik yamuganirizaga ku buzima bwa nyina bwari bukomeje kugenda buba bubi n’ububabare yari arimo.
Ati: “Yagiye anyegera ambwira ibibazo by’ubuzima bya nyina n’uburyo yari fite agahinda, kandi buri gihe nagiye geragezaku muruhura.”







